Abantu bagera ku 113 bapfuye abandi bagera ku 150 barakomereka nyuma y’uko inkongi y’umuriro y’ibasiye inyubako abantu barimo mubirori by’ubukwe bwaberaga mu majyaruguru ya Iraq.
Umuyobozi wungirije wa Nineveh, Hassan al-Allaq, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko iyi nkongi y’umuriro yafashe inzu yakorerwagamo ubukwe, ahagana saa kumi n’imwe na 45 z’ijoro ku isaha yaho (19h45 GMT), mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.
Guverineri w’intara ya Nineve, Najim al-Jubouri, mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri 2023 yatangaje ko hataramenyekana umubare nyawo w’abahitanywe n’iyi nkongi y’umuriro, kuko bakiri mu gikorwa cyo kubarura abandi bantu bahitanye n’uyu muriro, akomeza avuga ko abapfuye bashobora kwiyongera ndetse n’umubare w’inkomere ukaba uri kwiyongera.
Ntibiramenyekana icyateje uwo muriro, ariko amakuru y’ibanze avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku bishashi by’umuriro, bizwi nka ’fireworks’ cyangwa ’feux d’artifice’ yo mu birori.
Iyi nkongi ngo yafashe igisenge kandi yari ifite ubukana bwinshi, ku buryo abari muri ibyo birori batabashije guhita ababona uko basohoka.
Abakomerekejwe n’iyi nkongi babashije kugira icyo batangaza, bavuze ko inkongi yatumye batakaza ubushobozi bwo kureba ndetse babura n’uko basohoka muri iyo nzu yaberagamo ibyo birori. Kugeza ubu nta makuru avuga ko abageni bari mu bapfuye cyangwa abakomeretse.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima muri Iraq, Saif al-Badr yagize ati “Harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo inzego zishinzwe ubutabazi zikomeze kwita ku bahuye n’impanuka ibabaje.”
Minisitiri w’Intebe muri Iraq, Mohammed Shia al-Sudani, yasabye ko hakorwa iperereza ku nkongi y’umuriro maze asaba abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima, gutanga ubutabazi bwihuse bwo kwita ku bakomeretse. Minisiteri y’ubuzima yavuze ko benshi mu bakomeretse bafite ikibazo cyo kubabara cyane no nikibazo cy’ubuhumekero.
UMUTESI Jessica