Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwashiriweho u Rwanda (IRMCT) rwemeje ko Umunyarwanda Protais Mpiranya washakishwaga n’ubutabera kubera kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, yapfuye.
Protais Mpiranya ni umwe mu bajenosideri 5 bashakishwaga n’uru rwego kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko akaba atari yagatabwa muri yombi kuko yari agishakishwa.
Serge Brammertz Umushinjacyaha mukuru w’uru rwego yagize ati “Protais Mpiranyi afatwa nk’umwe mu banyabyaha bari bamaze igihe bashakishwa na ICTR nk’intambwe ikomeye yo guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye muri ibyo byaha ndengakamere .”
Protais Mpiranya yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka 2002 akaba yari akurikiranyweho ibyaha bigera ku munani bifite aho bihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
Ashinjwa kandi kuba ari mu bayoboye ibitero byishe Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’intebe mu 1994, uwahoze ari Perezida w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’uwahoze ari Minisitiri w’Itumanaho batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal.
Ni we kandi wayoboye igitero cyahitanye abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda mu 1994.
Uru rwego rwanemeje ko Protais Mpiranya yapfuye mu mwaka 2006 aguye i Harare muri Zimbabwe aho yari yarahungiye mu mwaka 2000, ariko urupfu rwe rukaba rwari rugishidikanywaho kuko uru rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashuyiriweho u Rwanda rwakekaga ko bwari uburyo bwo kuyobya uburari kugira ngo adakurikiranwa n’ubutabera.
Protais Mpiranya yari umukuru w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal (GP), nyuma aza no kuyobora umutwe wa FDLR mu mashyamba ya DRCongo.
Kumenyekana ku rupfu rwe bivuze ko atagikurikiranywe n’ubutabera kuko yamaze gupfa nk’uko byemejwe na Serge Brammertz.
Serge Brammertz asoza avuga ko uru rwego ruzakomeza gukurikirana no gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batarakatirwa barimo na Kabuga Felicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa ubu akaba ari kuburanishwa na ICC.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM