Urwego rushinzwe kurinda abasivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 rwatangaje ko abantu bamaze kumenyekana bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, bageze kuri 32.
Joseph Makundi uyoboye uru rwego, yabwiye itangazamakuru ko muri aba bapfuye harimo: 7 batwitswe n’amahindure yatembaga aturutse mu kirunga, batatu bishwe n’imyotsi y’amahindure na babiri bishwe n’umwuka wayo.
Harimo kandi abaguye mu mpanuka ubwo bari mu muvundo bahungira i Sake uri mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma ndetse n’abafungwa 4 bapfuye ubwo bageragezaga gutoroka gereza ya Munzenze iri muri uyu mujyi.
Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021, abatuye i Goma barenga 25,000 bahungira i Sake no mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda nk’uko Guverinoma ya RDC yabitangaje.
Iki kirunga cyarekeye kuruka gusa kuva tariki ya 23 Gicurasi mu mujyi wa Goma na Rubavu hatangiye kumvikana imitingito ya hato na hato irimo uwari ufite ingufu za 5.1 w’ejo ku wa Mbere, na yo ikaba ikomeje kwangiza ibikorwa bimwe na bimwe nk’inyubako n’imihanda.
I Goma, mu duce nka Buhene, abaturage babujijwe gusubira mu nzu zabo bitewe n’uyu mutingito, ndetse n’abanyeshuri babujijwe gusubira kwiga. Barasabwa gukurikirana amakuru, bakumva amabwiriza Guverinoma ibaha.
Nyiragongo yaherukaga kuruka mu 2002, icyo gihe yishe abantu bagera kuri 250, ababarirwa mu 120,000 bavanwa mu byabo.