Bamwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ntibishimiye iyihiza ry’isabukuru ya Gen Muhoozi akaba n’imfura ya Perezida wa Uganda, aho abayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi National Unit Platform ( NUP) rya Bobi Wine bavuze ko abitabiriye ibirori atari abanya Uganda.
Bobi wine yagize ati “Mu by’ukuri abitabiriye ibyo birori ntabwo ari abanya-Uganda, ahubwo ni abanyarwanda bazanye mu ma busi, biriya barimo barakora ni uduhenda bana, ahubwo ibyo Muhoozi ashyize imbere ni ugushaka kwiyamamaza kugirango abone uko asimbura Se. Ati :”igihe kirageze ngo abanya-Uganda bahumuke amaso.”
Bobi Wine avuga ko abatavuga rumwe na Leta bose basa nabakanguwe na biriya birori mu gihe bose babona ko ari we ugiye gusimbura ise umubyara. Ariko ku rundi ruhande abantu bamwe batangiye kubimusaba kuko babona muri iyi minsi bamufata nk’umukiza muri kiriya gihugu dore ko ingero batanga zitari kure nko ku kibazo cy’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda cyari kimaze imyaka irenga ine igafungurwa nyuma yaho agiriye uruzinduko mu Rwanda.
Gen Mugisha yabwiye Perezida Museveni ko niba adashaka ko umuhungu we ateza ibibazo hagati mu gihugu ndetse no hanze yacyo yabanza akamwambura umwambaro wa gisirikare, bivuga kubanza yava mu gisirikare ubundi akabasha kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Maj Gen Mugisha Muntu ati: Nkurikije ibyakozwe haba mu mitegurire n’imigendekere, ntabwo biriya ari isabukuru, ahubwo ni ukwiyamamaza.”
Uwahoze akuriye igipolisi muri Uganda Kale Kayihura yavuze ko Gen Muhoozi badakwiye kumusuzugura, ko we amubonamo umugabo w’intwari abaturage ba Uganda bakwiye kubyaza umusaruro muri iki gihe.
Gen Mohoozi we iyo bamubajije icyo abivugaho, avuga ko nta nyungu nimwe abona kuri we yo kuba Perezida, ati “Abafite inyota yo kuyobora nababwira iki! Njye icyo nzi ni uko nkunda igihugu cyanjye nabagituye- Ndavuga abanya Uganda.
Mudahemuka Camille.