Umusesenguzi mu bya Politiki avuga ko Guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaje ifite misiyo yihariye ishobora kuba iri mu nyungu za Perezida Felix Tshisekedi kuko yajemo abagabo babiri bakomeye muri Politiki batari bakwiye kuza muri Guverinoma isigaje amezi atandatu ngo iveho, ku buryo hari ikibazanye bumvikanyeho na Tshisekedi.
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023, ni bwo hatangajwe Guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje kuyoborwa na Sama Lukonde.
Ni Guverinoma yajemo abanyapolitiki batunguranye ari bo Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Vital Kamerhe wagizwe Minisitiri w’Ubukungu.
Umwe mu basesenguzi mu bya politiki, mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, yemeje ko ibi bigaragaza ko ari Guverinoma ije ifite misiyo iyizanye kuko bitumvikana uburyo aba banyapolitiki bakomeye kuri ruriya rwego bakwemera kwinjira mu Guverinoma isigaje igihe gito ngo iveho.
Ati “Ni nka Guverinoma de transition [yo guhererekanya ubutegetsi] kuko Kamerhe ntiyaza muri Guverinoma isigaje amezi atandatu, Bemba ntiyaza muri Guverinoma isigaje amezi atandatu.”
Akomeza avuga ko aba banyapolitiki bakomeye baje binjiye nk’abaje gufatanya na Perezida Felix Tshisekedi baje kumushyigikira atari mu bijyanye n’amatora ahubwo kugira ngo bamufashe kuguma ku butegetsi hatabayeho amatora.
Uyu musesenguzi avuga ko aba banyapolitiki ntacyo bashobora guhindura mu nshingano bahawe kuko yaba mu Ngabo, igisirikare cya Congo cyasenyutse ku buryo Bemba wahawe kuba Minisitiri w’Ingabo ntacyo yakora mu mezi atandatu, kimwe na Kamerhe na we aje asanga ubukungu bwa Congo bwarashegeshwe bikomeye ku buryo ntacyo yabuhinduraho mu mezi atandatu.
Uyu musesenguzi wanagarutse ku bibazo bimaze iminsi byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko aba banyapolitiki binjiye muri Guverinoma y’iki Gihugu basanzwe bazi umuzi w’ibi bibazo kandi bigeze kubikoraho, ku buryo bashobora gufasha Tshisekedi kubisohokamo ariko bakanamufasha kuguma ku butegetsi.
Ati “Bashobora kumugira inama yo kwemera imishyikirano ariko ikaba ari imishyikirano iganisha mu nzibacyuho kugira ngo abone uko azitegura abone icyo azabwira abaturage.”
Uyu musesenguzi avuga ko kuba Tshisekedi yaguma ku butegetsi binaha amahirwe aba banyapolitiki kuba baguma muri Guverinoma, akongera kuvuga ko badashobora kuba mu nshingano z’amezi atandatu, ahubwo ko bayinjiyemo bazi ko bazatindamo.
Akomeza avuga ko uruhande rwa M23 ruhanganye na Guverinoma ya Congo, ruhagaze neza ariko ko rubura politiki ihamye.
Ati “Ntabwo ivuga, ntabwo abantu bayizi abaturage ntibazi ngo ishaka iki, irwanira iki, ni agatangazo abantu bandika bagasinya, nta bitangazamakuru bikomeye bibavuga bivuge imvo n’imvano yabo, ibyo baharanira, ngo zikore ubukangurambaga…”
Uyu musesenguzi agaragaza ko izi mbaraga nke za M23 mu bya Politiki, ziha amahirwe Tshisekedi ndetse n’iyi Guverinoma yashyizweho kuba yazakomeza ku butegetsi.
RWANDATRIBUNE.COM