Ishimwe Dieudonne uzwi ku mazina ya prince kid yatorotse ubutabera nyuma yo guhamywa icyaha n’urukiko Rukuru rwa Kigali, rwamukatiye igihano cy’igifungo kingana n ‘imyaka itanu nyuma y’uko yari yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato .
Amaze gukatirwa ntiyigeze yishyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe igororo ngo arangize igihano yakatiwe bikavugwa ko yatorotse .
Mu kiganiro umuvugizi wa guverinoma wungirije Allain Mukuralinda yagiranye n’ikinyamakuru kitwa Max tv yavuze ko Ishimwe Dieudonné natizana ngo bamufunge hazitabazwa inzego mpuzamahanga zhinzwe umutekano, zirimo na polisi mpuzamahanga izwi nka interpol.
Yagize ati “iyo udahari nyine batangira process yo kugufata.waba uri mu Rwanda ,waba uri hanze ,ibihugu byinshi biri muri interpol!
Muri interpol bavuga bati “ iyo umuntu atitabye ngo arangize ibihano, kandi interpol mwese nk’ibihugu muba mufitanye amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha batorotse cyangwa se abatarashyize mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.
Nyuma y’uko ishimwe Dieudonne akatiwe n’urukiko Rukuru ntiyajuriye kuko amategeko atabimwemereraga kuko nk’ itegeko rigenga imikorere,imitunganyirize n’ububasha by’inkiko mu Rwanda rwo muri 2018 riteganya ko umuntu wemerewe kujuririra urukiko rw’ubujurire rwa Kigali nibura agomba kuba akatiye igihano kingana n’imyaka 15 y’igifungo akaba rero we yarakatiye munsi y’imyaka iteganyijwe n’itegeko bikaba bitari kumushobokera kujurira ,cyakoze icyari kumushobokera akaba yari gusubirishamo urubanza, ingingo nshya cyangwa kurusubirishamo ku mpamvu z’akarengane m’urukiko rw’ubujurire rwa Kigali .
Ariko nabyo bikaba bidahagarika irangizwa ry’ibihano.
U Rwanda rusanzwe ari umunyamuryango wa polisi mpuzamahanga interpol ku buryo igihe cyose urwego Rukuru rw’ubushinjacyaha rwarwitabaza ngo Ishimwe Dieudonné ashakishwe rwamushaka hashingiwe kumasezerano u Rwanda rwagiranye niyi polisi .
kuko aho dosiye igeze ubu n’ukurangiza ibihano Kandi irangizwa ry’ibihano bifitwe mu nshingano n’urwego rushinzwe igororero rufatanyije n’urwego rw’ubushinjacyaha.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com