Tariki ya 14 Nyakanga 2021 nibwo inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho ingamba zidasanzwe zirimo guma mu rugo ku turere 8 n’umujyi wa Kigali.
Uture twa Nyarugenge, Gasabo , Kicukiro mu (mujyi wa Kigali), Musanze , Burera na Gicumbi mu (Ntara y’Amajyaruguru),Kamonyi mu Majyepfo , Nyagatare na Rwamagana mu (Burasirazuba)Rubavu na Rutsiro mu (Burengerazuba) bw’u Rwanda dushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo (Lockdown).
Izi ngamba nshya zirimo na Guma mu rugo zatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 17 Nyakanga 2021, mu gihe utundi turere dusigaye natwo twagomabaga gukomeza ingamba zari zisanzweho za Guma mu Karere.
Hagati y’Inama y’abaminisitiri n’umunsi w’itangira ry’iyubahirizwa ry’ingamba nshya hanyuzemo iminsi 3, yafashwe nk’itegurira inzira izi ngamba.
Aha abatuye mu turere twashyizwe muri Guma mu Rugo bayikoresheje bashyira ibintu byabo ku murongo. Mu karere ka Rubavu gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kazwiho kugirana ubugenderanire n’iki gihugu cy’abaturanyi, bamwe mu baturage bako bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma bahisemo kuba bashatse amacumbi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho barimo bakorera ubucuruzi bavuga ko bazagaruka mu Rwanda ari uko iminsi ya Guma mu rugo akarere kabo karimo yarangiye nk’uko abaganiriye na RwandaTribune batifuje ko amazina yabo atangazwa babivuga.
Muri rusange ikigereranyo cya Covid-19 kuva kuwa 17 Nyakanga kugeza kuwa 24 Nyakanga 2021
Kuwa 17 Nyakanga 2021 umubare w’abakirwaye icyorezo Covid-19 bari 15,725.Icyo gihe hari hamaze gupfa abagera kuri 638 naho abamaze kwandura bose muri rusange bari 54,549.
Kugeza kuwa 24 Nyakanga 2021 w’ubwandu bushya ntiwigeze ugabanuka nk’aho umubare w’abakirwaye umaze gusaga ibihumbi 17 naho uw’abahitanwe n’iki cyorezo mu cyumweru kimwe kuba waravuye kuri 638 ugera kuri 727. Kugeza ubu Abakirwaye iki cyorezo mu Rwanda bararenga gato 17,000.
Mu bipimo bimaze gufatwa muri iyi minsi bigaragaza ko Umujyi wa Kigali ukiza ku isonga mu kugira abandura benshi aho 367 mu bantu 100,000 batuye umujyi wa Kigali baba baranduye Covid-19, mu gihe mu tundi turere ho ari 47/100,000.
Inzego z’ubuzima zinakurukirana iby’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda zivuga iki ku itumbagira ry’iyi mibare nyuma y’uko uturere 8 n’umujyi wa Kigali dushyizwe muri Guma mu Rugo?
Ubushakashatsi buheruka gukorwa kuri Covid-19, bwagaragaje ko iminsi umurwayi wayo ashobora kumara kugira ngo abe yakize ari 10, ni mu gihe mbere kicyaduka yari iminsi 14. Bivuze ko ari na yo mpamvu ingamba zitandukanye zafatwaga nyuma y’ibyumweru bibiri zishobora guafatwa mu gihe cy’iminsi 10.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, mu kiganiro yagiranye na Igihe yavuze ko ubusanzwe Guma mu Rugo y’iminsi 10 idahagije kuko ubusanzwe igihe cyagenwe ari ibyumweru bitatu.
Ati “Turimo gufata ibipimo byinshi cyane cyane mu duce twagaragayemo icyorezo cya Covid-19. Ikindi ubundi Guma mu Rugo y’iminsi 10 ntihagije, iyagiye ifasha cyane wenda dushingiye no kuri cya gihe umuntu amara arwaye Covid-19, na nyuma yo gukira ‘Incubation Period’, nibura byagombye kuba iminsi 21 ariko 10 na yo wenda benshi mu baba baranduye mbere ya Guma mu Rugo baba barakize, ariko ba bandi banduye nyuma yayo ni bo baba bakirwaye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko imibare yatanze ishusho nziza yo kugira ngo abantu bamenye aho gushyira imbaraga kurusha ahandi.
Ati “Imibare rero yaduhaye ishusho nziza, mu turere no mu tugari ugenda ubona itandukaniro, byari ibipimo byiza cyane byo kugira ngo tumenye ngo tugiye mu rugo duhagaze gute, ese abari burwarire mu rugo bo turabasanga he, bityo n’inzego z’ubuzima zibe zabona aho zishyira imbaraga kurusha ahandi.”
Guma mu rugo umuti ukwiye ku guhashya ubwiyongere bwa Covid-19?
Ubushakashatsi bwakozwe Na KaminuzaJohns Hopkins University yo muri Leta ya Mary Land muri Amerika Bwerekana ko, mu bihugu bitaragira ububasha bwo gukingira abagera kuri 67% by’ababituye, bigoranye kwemeza cyangwa kugena igihe icyorezo Covid-19 kizarangirira cyangwa kikagabanuka. Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko uburyo bwiza bwo kugabanya icyorezo ari ukurinda no kwirinda ku gikwirakwiza mu baturage benshi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gisobanura ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zari zashyizweho, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yagaragaje ko hari impungenge zikomeye ku bavuga ko uburyo bwiza bwo guhangana na Covid-19 ari ukwiga kubana nayo. Yagize ati”Duhisemo ngo tubane nayo, uba uzi neza uko wowe bikugendekera cyangwa njyewe?. Tubana nayo tudapfa byo byashoboka, ariko se tubanye nayo turi gupfa n’abato bari gupfa …nibaza ko ataricyo gisubizo twatanga”
Kuva kuwa 14 Werurwe 2020 icyorezo covid-19 cyagera mu Rwanda, abantu 62,383 bamaze kucyandura naho abagera kuri 727 cyarabahitanye. Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo ariko bagikize ugeze kuri 44,739 naho abantu bagera ku 423, 182 bamaze guhabwa urukingo.
Ubwanditsi