Ku munsi w’ejo muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu habaye umuhango wo Kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga, washimiwe ibyo yabagejejeho.
Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024. Hakaba hamuritswe n’igihangano mu Ishusho ye.
Nyakwigendera Padiri Ubald, Yakoze akazi gakomeye cyane mu gikorwa cyo kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Padiri Ubald Rugirangoga yari arembeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitaba Imana mu ijoro ryo kuwa 7 Mutarama 2021.
Padiri Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira.
Yamaze imyaka irenga 32 ari umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho yabaga ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.
Yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi.
Padiri Ubald yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.
Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi.
Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mumahanga.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com