Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gicurasi mu biro by’iri Shyaka Green Party Rwanda i Kigali, hakaba habereye umuhango wo kugeza ku banyamuryango b’iri shyaka Imirongo mishya (Manifesto) izagenderwaho mu kwiyamamaza ndetse ikazanashyingirwaho mu gukemura bimwe mu bibabazo bibangamiye iterambere ry’abaturage mu gihe baba batsindiye intebe yo kuyobora igihugu.
Ishyaka rya riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije Green Party Rwanda ni rimwe mu mashyaka ahatanira kuyobora Igihugu cy’u Rwanda mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Iri shyaka kuri ubu rikaba ryaramaze gutanga Dr. Frank Habineza, ari nawe urihagarariye nk’umwe mu bakandida Perezida bazahatanira kuyobora igihugu muri manda y’imyaka 7 kuva izatangira kuva 2025 kugeza 2032 ndetse kuri ubu rikaba ryaramaze gutoranya abakandida 66 mu gihugu hose bazahagararira iri shyaka mu guhatanira imyanya y’abadepite mu nteko.
Bimwe mu byo Ishyaka Green Party ryagaragaje muri Manifesto izashyingirwaho mu kwiyamamaza ndetse rikabikomerezaho ribishyira mu ,, [bikorwa mu gihe ryaba ritowe harimo kongerera abakozi ba leta kuri uu bagifite umuhahara ukiri hasi harimo Abasirikari, Abapolisi, Abaganga n’abandi bagihembwa imishahara itakijyanye n’igihe.
Muri ibyo kandi, harimo no kugeza ibikorwaremezo birimo Imihanda igezweho, amazi meza, n’umuriro w’amashanyarazi aho bitaragera no kubyongera aho byageze, kongera ingengo y’imari muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri gukuraho itegeko rikatira igifungo cy’iminsi 30 yisubiramo ishobora kumara n’imyaka itanu.
Harimo kandi no kubaka amacumbi aciriritse ahabwa abaturahe hakurikijwe ubushobozi bwabo mu rwego rwo gutuza abaturage gutura neza kandi heza, gufasha imfungwa n’abagororwa kubona indyo yuzuyemo intungamubiri aho guhorera indyo imwe imenyerewe nk’impungure gusa n’ibindi.
Kugeza ubu mubakandida Depite iri shyaka rya Green Party Rwanda rifite 1/2 cyabo ni abagore, bigaragaza ihame ry’uburinganire bimirije imbere, ubudaheza ndetse no kugaragaza ko abagore nabo bashoboye byumwihariko muri Politike
Iri shyaka rikaba ryizeye insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite ateganijwe tariki 15 Nyakanga uyu mwaka, ibi bakabishingira ko hari bimwe mubitekerezo bagaragaje muri Manifesto y’ubushije leta yagiye yumva ikabishyira mu bikorwa, ibindi nabyo bakaba bizeye ko bizakemuka vuba.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com