Ubwo yasozaga Inteko rusange yari igamije gutora abakandida 10 bo mu turerere tw’intara y’Amajyaruguru kuwa 15/3/2024 bazahagararira Green Party mu matora y’Abadepite Umuyobozi mukuru w’Irishyaka Ambassador Dr Frank Habineza yasabye Guverinoma y’Urwanda gushyira impinduka k’umisi 30 y’agateganyo ihabwa ukekwaho icyaha.
Yavuze ko byagaragaye ko hari ubwo imisi 30 y’agateganyo ivamo imyaka n’imyaka, nyamara uwafunzwe bikazarangira urukiko rumugize umwere, imyaka yafunzwe azira ubusa ntigire gikurikira kuko kuburana na Leta bikora umugabo bigasiba undi.
Ambassador Dr. Frank Habineza mukugaragaza uburyo Demokarasi ikwiye guharanirwa yavuzeko Goverinoma y’Urwanda ikwiye gushyiraho ikigega gishinzwe kwishyura mbere nk’ababa barahohotewe na Leta hatabayeho inzira zo kuburana, uwafunzwe imisi 30 y’agateganyo mu gihe irenze akazanagirwa umwere n’urukiko akajya ahita yishyurwa indishyi, kuko aba yarataye igihe cye afungiwe ubusa.
yagize ati”Turasaba Leta gushyiraho ikigega cyishyura abantu baba barafunzwe imisi 30 y’agateganyo inarenga ikamara imyaka 2,3,4,5 n’indi irenga ,iki kigega cyazajya gifasha abahohotewe muri Ubu buryo guhabwa indishyi bitabaye imanza kuko abenshi bararekurwa bagataha nyamara hari byinshi baba barahombye Kandi bazira ubusa”.
Bamwe mubarwanashyàka ba Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bavugako imisi 30 y’agateganyo ihabwa ukekwaho icyaha yabaye intero ikaba n’inyikirizo, nubwo bibangamiye iterambere ry’umuryango nyarwanda igihe kinini ntamuntu wigeze ashaka kumenya no gukurikirana iki kibazo ahubwo imisi 30 y’agateganyo ihabwa ukekwaho icyaha ikanarenga yabaye ihame rimunga iterambere ry’Umuturage kuko iyo umuntu afungiwe ubusa imyaka 3 cyangwa 4 abari hanze baba bageze kure undi Ari muri Gereza kugeza nubwo ashobora gupfa bikarangirira aho.
Uyu twahaye izina rya Mukantaganda Leoncie kubw’umutekano yagize ati”Mubyukuri imisi 30 y’agateganyo ihabwa ukekwaho icyaha irarenga ikaba imyaka 2,5,6 gutyo ariko tubona Leta nta bushake yigeze ishyiramo ngo imenye ingaruka n’igihombo twebwe abaturage tuhagirira, hari nubwo umuntu apfira muri Gereza akiri mu misi 30 y’agateganyo bitewe n’uburwayi yinjiyemo afite ugasanga amazemo imya 4 akahaburira ubuzima nyamara azira ubusa, sinzi niba ari uburangare cgangwa ari ukwirengagiza icyakagombye gukorwa.
Leoncie yasoje avugako Ishyaka Green part hari byinshi rimaze Kugeza kubanyarwanda Kandi ko bizeye ko nibo nibishyikirizwa umubyeyi Paul Kagame bizaba mahwi.
Ishyaka Green Party riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rikaba rikomeje kwishimira intambwe ikomeye rimaze kugeraho, no kuba Ubu nta munyamuryango waryo ugihohoterwa kubera ishyaka arimo, rinaboneraho kwibutsa Abanyarwanda ko Green Party Atari ishyaka rirwanya Leta y’Urwanda ahubwo ko Ari Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Iri shyaka Kandi rikaba ribaye ubukombe mu mpinduka nziza mu Rwanda aho ryasabiye Umwalimu kongezwa umushahara ibintu byahinduye izina n’ubuzima bw’Umwalimu n’Abamukomokaho muri rusange, aho ryasabiye Ingabo z’igihugu kongererwa umushahara nabyo birahebuza, risaba gukuraho umusoro k’ubutaka ibintu byanyuze Abanyarwanda n’ibindi.
Mbonaruza Charlotte
Rwandatribune.com