Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ryakuye Madame Carine Maombi ku rutonde rw’abadepite, rimusimbuza Madame Masozera Icyizanye nkuko bigaragara mu ibaruwa Rwandatribune ifitiye Copi yandikiwe Perezida wa Komisiyo y’ igihugu y’amatora mu Rwanda.
Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’ umuyobozi w’ ishyaka Green Party mu Rwanda Ambassador Dr. Frank HABINEZA yanditse agira ati: Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryifuje kubameyesha byihutirwa isimburwa ry’ umwe mubayoboke b’ ishyaka bari batanzwe ku rutonde rw’ abadepite bahagarariye Green Party.
Ati: Bitewe n’ impamvu zacu zihariye twanzuye ko Madame Carine Maombi asimburwa na Madame Masozera Icyimpaye ufite nomero eshatu ku rutonde ntakuka rw’ abakandida depite mu nteko ishinga amategeko”.
Twashatse kumenya impamvu yatumye uyu mukandida depite akurwa kuri uru rutonde agasimbuzwa umukurikiye nyuma y’ igihe kitageze no ku kwezi atoranijwe nk’ umukandida uhagararira ishyaka Green Pary mu Rwanda tubajije umuyobozi waryo Dr. Frank Habineza ntiyagira byinshi adutangariza, atubwira ko atari itangazo rigenewe abanyamakuru ahubwo ko ari ibaruwa yandikiwe Komisiyo y’ igihugu y’ amatora.
Icyakora amakuru arimo guhwihwiswa ngo ni uko uyu Madame Carine Maombi, ngo kugira ngo ashobore kuba yarageze kuri uyu mwanya yaba yarakoresheje ibyangombwa bihimbano n’ impapuro zituzuye mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite b;’ ishaka Green Party Rwanda.
Ishyaka Green Party niryo ryonyine rukumbi ryatanze umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma yo gutsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu, ryabonye imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko aho ku rutonde hari hafashwe Jean Claude Ntezimana na Carine Maombi wasimbujwe Masozera.
Rwandatribune.com