Mu gihe byavugwaga ko mu ishyaka DGPR havugwa amakimbirane hagati ya Carine Maombi na Depite Icyizanye Masozera bapfa umwanya w’ubudepite
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, ryakuye ku rutonde rw’abarihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Carine Maombi asimburwa na Masozera Icyizanye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Kanama 2024 rivuga ko “kubera impamvu zidashobora kuvuguruzwa, twafashe icyemezo cyo gusimbuza Carine Maombi, agasimbuzwa Masozera Icyizanye wari ku mwanya wa gatatu ku rutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Abadepite.”
Perezida w’Ishyaka DGPR Frank Habineza yemereye Itangazamakuru ko ayo makuru ari impamo ariko ko nta bindi yifuza kurenzaho.
Ishyaka DGPR ryatsindiye intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite nyuma yo kugira majwi 4,56%.
Carine Maombi wari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Ntezimana Jean Claude mu bagombaga guhagararira Ishyaka DGPR yari asanzwe ari Visi Perezida mu gihe Masozera yari umubitsi.
Mu bisanzwe umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite iyo agize impamvu ituma avamo asimburwa n’umukurikira ku rutonde ntakuka rw’umutwe wa politike yari ahagarariye.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari amakuru yahawe n’abantu bizewe yemeza ko yakuye ahantu hizewe amakuru avuga hamaze iminsi hari amakimbirane hagati ya Carine Maombi wakuwe ku rutonde rw’Abadepite na Madame Icyizanye Masozera wahise winjizwa mu nteko,VOA ivuga ko aba bagore bombi basanzwe ari ababyara ndetse hakaba hari amakuru yizewe avuga ko Carine Maombi yaba ariwe wazanye Depite Icyizanye mu Ishyaka DGPR,ariko bigeze mu matora akaza kumwigaranzura.
Mu kiganiro yahaye radio ya VOA Madame Carine yabwiye umunyamakuru ko , nawe ataramenya neza impamvu yakuwe ku mwanya wa Depite mu gihe hari hasigaye amasaha make ngo arahire imbere ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame nk’umudepite winjiye mu nteko ahagarariye green party, Yagize , ati:”Ndifashe…ndifashe…no comment…..tangaza ibyo nkubwiye ko uwasimbuye azakorera neza abanyarwanda Kandi mu ishyaka ryacu nta makimbirane ahari kuba narakuwe ku rutonde bizwi na Perezida w’Ishyaka Dr Frank Habineza ”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangarije Kigali Today ko ibyo ishyaka Democratic Green Party ryakoze byemewe mu buryo bw’amategeko, Bwana Charles Munyaneza yavuze Carine Maombi yakuweho kubera ko akekwaho ibyaha birimo gukoreshya impapuro mpimbano kandi ngo ibyo bintu bikaba byari bimaze igihe bigenzurwa bityo yahise asimburwa na Icyizanye Masozera we akaba asanzwe ari umubitsi w’ishyaka Democratic Green Party.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko ubu bwunvikane bw’ibibyara aribo Carine Maombi na Icyizanye Masozera aribwo bwaba bwaratumye hanatahurwa amakuru yerekanye ko Carine Moambi impamyabushobozi ye ikemangwa,nubwo uyu Carine Maombi yerekanye ko nta ngaruka byamugizeho,abasesenguzi basanga iyo nvugo yaba ihishe byinshi guhitamo kwinumira akaba yarabikoze mu rwego rwo kurinda b yacitse mw’Ishyaka DGPR cyane ko uyu mutegarugori ari muri bamwe mu nkingi ya mwamba y’iri shyaka.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune