Amwe mu mashyaka yifatanyije na RPF Inkotanyi kwishimira insinzi ya Paul Kagame atangaza uko yakiriye ibyavuye mu matora.
Binyuze mu itangazo, ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryagaragaje ko ryishimiye insinzi ya Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ni mu itangazo iryo shyaka ryashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yari imaze gutangaza ko Paul Kagame ari we waje imbere mu bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, akagira amajwi 99,15% nk’uko ibyatangajwe by’agateganyo byabitangaje.
Muri iryo tangazo kandi PDI yahamije ko intsinzi ya Perezida Kagame yuzuza ibyifuzo by’Abanyarwanda bagiy bamusaba kwemera gukomeza kubayobora kandi ko ari we bari bakeneye.
PDI yanashimiye kandi Umuryango FPR-Inkotanyi watanze Paul Kagame nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ibyo byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, uyu akaba ari wo munsi wabayeho gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite ku banyarwanda baba mu gihuhu.
PDI yishimiye insinzi ya perezida Kagame nka rimwe mu mashyaka yari yashyigikiye FPR-Inkotanyi akanamwamamaza.
PDI yanashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye amatora ari benshi kandi bagakomeza kwimakaza Demokarasi, ndetse ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Ni ishyaka kandi ryashimangiye ko ryishimiye ibyavuye mu matora.
Umukandida wa RPF Inkotanyi ariwe Paul Kagame atorewe gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere aho yari ahanganye na bagenzi be Dr Frank Habineza wagize amajwi 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.
Ashimira abamubaye hafi, Perezida Kagame yashimiye umuryango we avuga ko udahwema kumushyigikira mu bihe byose, ati “buriya na bo bambera akabando”.
Yanashimiye imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya n’Umuryango RPF-Inkotanyi muri gahunda yo kumwamamaza, ndetse n’Abanyarwanda bose bamubaye hafi ariko byumwihariko ngo ababimugaragarije bakamutora.
Abanyarwanda batandukanye mu Rwanda no mu mahanga bakomeje kugaragaza ibyishimo batewe no kumva ko bihitiyemo umuyobozi ubereye u Rwanda.
Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko nubwo hishimirwa insinzi yishimirwa hanazirikanwa inshingano ziremereye zimutegereje.
Abakandida bose n’imitwe ya Politiki bashimiwe ko bubahirije ibyo basabwe .
ICYITEGETSE Florentine