Ishyaka PDI(Partie Democratique Ideal) , ryatangaje ko rikomeje intego yaryo yo gushyigikira kandidatire ya Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2024.
Ni ibikubiye mu itangazo Ubuyobozi bw’ishyaka PDI ryashyize hanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023
PDI ati:’’hashingiwe ku cyemezo cyaturutse mu nama y’inteko nkuru yaryo yabereye mu mujyi wa Kigali igihe hari hiteguwe amatora ya perezida umwaka 2023 ,hemejwe ko igihe perezida paul kagame azatanga kandidatire ye mu by’amatora , PDI izamushyigikira mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubusugire bw’igihugu ,ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no gukomeza iterambere ry’igihugu muri rusange”.
PDI ,ni ishyaka ntanga rugero mu Rwanda ryashyinzwe ku wa 30 ugushyingo 1991, rishyingwa mu bihe bitari byoroshye ubwo mu Rwanda hari ivangura n’amacakubiri.
bwambere rishingwa ryitwaga “Ishyaka riharanira Demokarasi ya kisilamu hanyuma muri 2003, rihindura izina ryitwa “Ishyaka ntanga rugero muri demokarasi”.
Kuva FPR INKOTANYI yabohora u Rwanda mu 1994, ishyaka PDI ryiyemeje kwimakaza demokarasi ntangarugero,guteza imbere inyungu z’abenegihugu no gufatanya n’indi mitwe ya politike guharanira iterambere ry’u Rwanda.
ni muri urwo rwego IshyakaPDI , ryiyemeje gushyigikira kandidatire ya perezida paul Kagame mu matora ateganwa kuba 2024 kugirango hasigasirwe iterambere, Ubumwe bw’umutekano by’Abaynarwanda hamwe n’ibindi n’ibyagezweho muri rusange.
Niyonkuru Florentine.
Rwandatribune.com