Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR risanzwe ritavuga rumwe na leta y’uRwanda rikomeje kwamaganira kure umushinga w’ingufu za Nucleaire watowe n’Abadepite kuko wazashyira abanyarwanda mu kaga gakomeye.
Mu Ukuboza 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zasinye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza mu rwa Gasabo ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.
Ni ingufu ngo zizifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi bw’indwara nka kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie) ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutanga amashanyarazi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi azafasha u Rwanda kongerera ubumenyi abakora muri izo nzego binyuze cyane mu kohereza abanyeshuri kwiga ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bijyanye no kuvura indwara, guteza imbere ubuhinzi-bworozi no kongera ingufu zikoreshwa mu gihugu.
Abanyarwanda ba mbere bahawe amahirwe yo kwimenyereza mu Kigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM, bazatangira kwiga muri uyu mwaka nkuko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabibwiye itangazamakuru.
Yagize ati “Abanyeshuri ba mbere b’Abanyarwanda baziga ibijyanye n’ingufu za nucléaire bazatangira muri Nzeri 2019. Ntituramenya umubare wabo.’’
Amasezerano y’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire yakurikiye ubwumvikane ku ikoreshwa ryazo mu iterambere yasinywe ku rwego rwa tekiniki hagati ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Ikigo cya ROSATOM i Moscow ku wa 22 Kamena 2018.
Mu minsi ishize ku wa 18 Gashyantare 2019, bamwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko u Rwanda rudakwiye kwihutira gushyiraho uruganda rukoresha ingufu za nucléaire kubera ibibazo zateje hirya no hino ku Isi.
Ni impungenge beretse Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, ubwo yabagezagaho umushinga w’itegeko ryemera ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’i Vienna yerekeye uburyozwe bw’ibyangijwe n’ingufu za nucléaire yemerejwe i Vienna ku wa 21 Gicurasi 1963.
Amb. Gatete yababwiye ko aya masezerano afasha ibihugu kugira uburyo buboneye bwo kurengera abagirwaho ingaruka z’impanuka zishobora guterwa na nucléaire.
Ibihugu 113 byemeje aya masezerano mu gihe 16 biri mu nzira zo kuyemeza, muri Afurika ibihugu icyenda nibyo byayemeje ndetse n’u Rwanda.
Amb. Gatete yavuze ko mu gihe kiri imbere mu gihe u Rwanda ruzakenera nka megawatt 5000, bizasaba ko ruzakenera urwo ruganda kandi kubitegura bisaba kubikora hakiri kare.
Umushinga wo kubaka uru ruganda wajyanywe muri komisiyo ngo abadepite bakomeze kuwuganiraho ndetse bahabwe ibindi
Ese izi ngufu za Nuclear zizaba zije gukemura ibibazo cyangwa zizaba zije kubiteza?
Ibi nibyo Bamwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko u Rwanda rudakwiye kwihutira gushyiraho uruganda rukoresha ingufu za nucléaire kubera ibibazo zagiye ziteza hirya no hino ku Isi.
Ku ruhande rw’Abadepite bahagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) mu Nteko Ishinga Amategeko bari mubamaganye ayo masezerano ndetse n’uwo mushinga ariko mu kuwutorera aho abadepite babiri aribo bonyine batoye “Oya” mu badepite mirongo inani, aho basabye guhabwa impamvu nyakuri yatuma bemera gukoresha ingufu za nucleaire mu Rwanda.
Hon.Dr.Frank Habineza yakomeje agira ati” n’ubwo bari kugaragaza bike byiza ariko ibibi byayo nibyo byinshi ku gihugu ndetse n’abagituye kuko imyanda iva mwa ziriya ngufu u Rwanda ntirwabona aho ruzishyira cyangwa se haramutse habaye impanuka y’ibyo bigega ndetse bikagira n’ingaruka ku bihugu by’ibituranyi bitewe n’ukuntu igihugu cyacu ari gito.
Yatanze urugero ku byabereye mu buyapani mu duce nka Nagasaki na Yiroshima aho byasabye amafaranga menshi cyane kugeza magingo aya bagira ngo bahangane n’ingaruka zatewe n’ingufu za Nucleaire aho usanga abana bavukana ubumuga butandukanye kuburyo twe bibaye iwacu mu Rwanda ayo mafaranga yo guhangana n’izo ngaruka igihugu nticyayabona.
Akomeza avuga ko n’ubwo abo ba Rusiya batuzanyemo icyo gitekerezo batayobewe ko n’abaturanyi b’iwabo byabagizeho ingaruka nko muri Ukraine mu gace Chernobyl keza aho byarenze imbibe z’icyo gihugu zikagera muri Suwedi kandini ahantu kure cyane uvuye muri Ukraine kuko bitwarwa n’umuyaga maze aho bigeze bikangiza abantu amaso, bakabyara abana bafite ubumuga butandukanye.
Yanababwiye ko izi nganda za nucléaire aho zabaye zateje ibibazo bikomeye. Murabizi nko muri Ukraine, ibyabaye mu Buyapani ahitwa Fukushima, iyo izi nganda zishaje kugira ngo bazikureho birahenda. Ubu mu bihugu byinshi birimo n’iby’i Burayi barimo kuzireka n’ibyashaje barimo kureba uko babisenya burundu.”
Yavuze ko izi nganda zitakigezweho kuko zifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku gihugu no ku baturanyi.
Ese Abadepite ntibashira amakenga iby’izi ngufu
Depite Mbonimana Gamaliel yavuze ko bidakwiye ko u Rwanda rwajya mu gukoresha izi ngufu kuko zifite ingaruka mbi.
Yavuze ko igihugu gikwiye gushyira imbaraga mu gushaka ahandi hava ingufu z’amashanyarazi nko mu mazi, muri gaz n’ahandi.
Ati “Ese koko iki nicyo gihe cyo kuba u Rwanda rwakwihutira kujya mu by’ingufu za nucléaire? Kuki tutakwiteza imbere duhereye ku zindi ngufu zidasaba ubushobozi buhambaye nko ku mazi, ku zuba n’ibindi. Muzi impanuka zagiye zibera ahantu hatandukanye Ku Isi zigasiga abatari bake bapfuye.”
Yavuze ko izi nganda zitakigezweho kuko zifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku gihugu no ku baturanyi.
Nubwo Amb.Gatete we yavuze ko kugeza ubu bimwe mu bikoresho bikoreshwamo nucléaire byamaze kugera mu Rwanda, ahubwo igikenewe ari ukureba uko byagenzurwa.
Ati “Ntabwo wareka gushyiraho icyuma kivura kanseri kubera ko gikoresha ingufu za nucléaire, ntiwareka gukora ubuhinzi bwa kijyambere kubera ko bukoresha nucléaire, irahari ahubwo ikibazo ni uko tutaragira ubushobozi ngo turebe ko ingaruka zizakurikira.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’ingufu za nucleaire mu Rwanda basanga hari hakirikare kugirango izi mbaraga zifashishwe dore ko uyu mushinga usaba ubuso bunini kandi ugashyirwa kure y’abaturage ndetse n’ibindi binyabuzima.
Mwizerwa Ally