Zabyaye amahari muri RRM havutsemo ibice 2,barashinjanya ubugambanyi no gukorana na Leta y’uRwanda,abandi bagshinjanya gukorerwamo na Rukokoma Twagiramungu
Ejo kuwa 26 Ugushyingo hasohotse itangazo ry’ishyaka RRM ryashyinzwe na Nsabimana Callixte Sankara ubu uri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda,iri tangazo rikaba rivuga ko ryirukanye uwari urihagarariye imbere y’amategeko Kasimu Butoyi uzwi nka Kabuto,Nahimana Starton wari Umunyamabanga mukuru,ndetse na Mutuyemungu Francois wari ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Iyi komite icyo ishinjwa nu gufata ibyemezo yonyine itagishije inama,guharabika ishyaka,ubugambanyi ndetse no kwikubira ubutegetsi,abo bose bakaba birukanwe mu ishyaka burundu,kasimu Butoyi akaba yasimbujwe Mukashema Esperance nka Perezida w’ishyaka.
Nubwo bimeze bityo ruhande rwa Nahimana Straton na Butoyi Kasimu ntirwemera ibyo byemezo rwafatiwe ndetse n’ishyirwaho rya Perezida Mukashema Esperance ntibaryemera kuko ngo abafashe biriya byemezo si inteko rusange,ngo kugeza ubu Kasimu Butoyi Kabuto niwe Perezida wa RRM,iyi komite kandi irashinja bamwe mu bafashe ibyemezo harimu uwitwa Munyandamutsa Kahamisi uba muri Kenya ko ari igikoresho cya Leta y’uRwanda naho Twihangane Sharef na Mukashema Esperance akaba ari abakozi ba Twagiramungu Faustin.
Kasimu Butoyi Kabuto avuga ko ntakuntu ataba igikoresho cya Twagiramungu kuko ,Madame Espérance Mukashema ngo watangiye ahembwa amafranga maganatatu y’amayero (300 euros) ubu akaba yarasabye kongererwa ngo akaba asigaye ahembwa 400 buri kwezi. Yatubwiye kandi ko uyu mushahara uturuka mu misanzu y’abanyamuryango bagize MRCD, ngo buri shyaka rikaba rigomba gutanga 100 buri kwezi,uyu Mukashemaakaba ariwe wari ushinzwe itumanaho na Radio Ubumwe),
Uruhande rwa Twagiramungu rwo rushinja Kasimu Butoyi ,ikibazo cy’imikoreshereze y’imisanzu n’inkunga, twabatangariza ko twashoboye kumenya by’imvaho ko uwitwa Kasimu Butoyi yirukanwe anahagarikwa burundu ku buyobozi bwa RRM na MRCD kubera kwikorera mo, aho ku madolari agera kuri maganinani na makubyabiri (820 $) yagombaga kugezwa ku barwanyi ba FLN yabagejejeho 450$ gusa, naho andi akayifunga.
Mu gihe uruhande rwa Mukashema Esperance rwirukanye Kasimu na bagenzi be mu ishyaka,uruhande rwa Kasimu narwo rwirukanye Mukashema Esperance na bagenzi be harimo Twihangane Shalif muri RRM.
Ishyaka RRM ryashinzwe na Nsabimana Callixte Sankara mu mwaka wa 2016,hadaciye kabiri iri shyaka ryirukanye Noble Marara,Kazigaba Andre na Kamiri Nkurunziza icyo birukaniwe ntikiramenyekana,gusa abasesengura ibya politiki bemeza ko iri shyaka kuva ryashyingwa nta murongo uhamye wa Politiki ryigeze rigira,kuva Sankara yatabwa muri yombi nta komite yuzuye ryigeze rigira,ndetse nta nteko rusange rigira.
Mwizerwa Ally