Mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Jabana muri santire ya Bweramvura niho ishyaka DGPR rirangajwe imbere na Dr Frank Habineza ryatangiriye ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza.
Ishyaka DGPR ni rimwe mu mashyaka atatu yatoranyijwe agomba guhatanira umwanya wa perezida rikaba rifite abakandida 50 biyamamaza ku myanya y’abadepite.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Gasabo, Dr Frank Habineza yagize ati” Nimutugirira icyizere mukadutora tuzibanda ku gukemura ibibazo bitandukanye birimo iby’ubutabera, ibibazo by’abantu baburirwa irengero, ibibazo by’imisoro y’ubutaka, ikibazo cy’ubushomeri cyane mu rubyiruko n’ibindi.
Ubushomeri nka kimwe mu bibazo bihangayikishije abanyarwanda, Ishyaka rya Green Party ryasezeranyije abaturage b’akarere ka Gasabo kurandura ubushomeri burundu.
Yakomeje avuga ko ku kibazo cy’ubushomeri bazashyira inganda ntoya muri buri mirenge yose iri mu gihugu bitewe nibyo imirenge ifite, ibyo bizafasha abantu badafite akazi baba abize cyangwa abatarize bakajya bazikoramo.
Yongeyeho ko ibyo byose bitagerwaho nta mutekano, ko bazashyira imbaraga mu nzego z’umutekano bakabongerera umushahara bijyanye nuko ku masoko bimeze.
Asoza, Dr Frank Habineza yavuze ko nk’uko ibyo babasezeraniye ubushize babikoze arasaba abaturage kuzamutora kuko ishyaka Green Party rizabageza kuri byinshi ati” Tora ku kirango kiriho inyoni ya kagoma ibindi witebere.
Tariki ya 15 Nyakanga 2024 nibwo hazatorwa perezida n’abadepite bazayobora igihugu muri manda itaha, akaba ari ku nshuro ya mbere mu Rwanda amatora ya perezida n’abadepite azabera umunsi umwe.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com