Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda rya P S Imberakuri depite Mukabunani Christine, avuga ko ibyo gutanga umukandinda ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu matora ya 2024 bazafatira icyemezo muri kongere y’ishyaka bari gutegura .
Mu kiganiro Rwanda Tribune.com yagiranye na Depite Mukabunani Christine akaba na perezida w’ishyaka P S Imberakuri kucyerekeranye no kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, n’ay’abadepite azaba akomatanyije mu mwaka wa 2024 uyu muyobozi yavuze ko, bazitabira amatora y’abadepite Kandi ko kubyerekeranye no gutanga umukandinda ku mwanya wa perezida wa repubulika byo ko bazabimenyera mu nama nkuru y’ishyaka bari gutegura .
Yagize ati :tuzitabira amatora y’abadepite nkuko n’ubundi twayitabiriye ubushize,ariko kubyerekeranye no gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida wa repubulika icyemezo kizafatirwa muri kongere turi gutegura”.
Ishyaka P S imberakuri nyuma Yuko rishinzwe mu mwaka wa 2009 ntiriritabira amatora ya perezida na rimwe, kuko mu mwaka wa 2010 nta mukandida ryigeze ritanga cyangwa ngo rigire uwo rishyigikira mubari biyamamaje,yaba abatanzwe n’amashyaka cyangwa abiyamamazaga ku giti cyabo ,akaba ari Nako byagenze mu mwaka wa 2017 naho ntiryitabiriye ayo matora cyangwa ngo rigire uwo rishyigikira, ariko rikaba ryaritabiriye amatora y’abadepite mu mwaka wa 2018 rikaza kubona amajwi atanu ku ijana(5%) yabahesheje imyanya ibiri mu nteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite.
Abakurikiranira hafi imitunganyirize n’imikorere yiri shyaka bagaragaza ko kwitabira amatora ya perezida bitari mu ntego zabo cyane ahubwo ko bashyira imbaraga mu matora y’abadepite kuko ariho bagira inyungu kurenza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Mucunguzi obed
Rwanda Tribune.com