Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Kongo Kinshasa , ryiyemeje kwita ku muhango wo gushyingura umwe mu bahoze ari umurwanashyaka waryo liyetona Bruno Mavungu, wapfuye ku cyumweru gishize.
Liyetona Bruni Mabuya yamaze imyaka myinshi ari umurwanashyaka wa UDPS ya Etienne Tshisekedi mbere y’uko aza kurivamo mu mwaka 2015 agashinga Ishyaka rye .Ni muri urwo rwego umunyamabanga mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya yakiriye, kuri uyu wa mbere, tariki ya 27 Ukuboza 2021, itsinda ry’umuryango wa nyakwigendera Bruno Mavungu wahoze ari umunyamabanga mukuru waryo.
Umuryango wa Nyakwigendera wasabye UDPS kuba yawufasha mu gikorwa cyo gushingura Bruno Muvunga nk’umuryanashyaka wabo,UDPS nayo ibemerera kubafasha.
Guverineri w’Intara y’umujyi wa Kinshasa Gentiny Ngombila, yemejeko umurambo wa Nyakwigendera Bruno Mavungu uba wimuriwe mu buruhukiro bw’ibitaro.
Ihuriro ry’Ubumwe ,Demokarasi n’iterambere ry’imibereho Myiza y’Abaturage UDPS (Union pour la Democratie et le Progress Sociale),ni ishyaka rya politiki muri Repupulika iharanira Demokarasi ya Congo, ryashinzwe kuwa 15 Gashyantare 1982, rishingwa na Etienne Tshisekedi.
Twabibutsa ko nyuma yo kuva muri UDPS muri 2015, Bruno Mavungu yari yarashinze Ishyaka rye yise UDRC.
Uwineza Adeline