Abayoboye b’Ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi mu gace ka Matadi bemeje ko biteguye kwitoranyamo abafite imbaraga bakajya gushyigikira FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23 bita Abanyarwanda.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Dominique Nkodia kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2022 nyuma y’imiyagaragambyo yamagana M23 n’u Rwanda mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nkodia yagize ati” Kwiyoberanya k’u Rwanda twarakuvumbuye, tumaze kwereka isi yose ukuri ko rufasha M23 binyuze mu myigaragambyo. Twe nk’Ishyaka UDPS by’umwihariko mu gace ka Matadi turiteguye kandi dufite abasore benshi biteguye gufahsa FARDC guhashya ibyihebe bya M23 bifashwa n’u Rwanda”
Abayoboke b’ishyaka UDPS mu gace ka Matadi ntibabashije kuza mu mujyi wa Goma, bemeje ko bigaragambirije iwabo, aho bavuye ku biro bya Komine Matadi berekeza ku biro by’iNtara ya Congo yo hagati.
Guverineri wa Congo-Centrale Justin Luemba yakiriye aba bigaragambya abashimira igikorwa agereranya nk’icy’ubutwari bakoze bashyigikira abavandimwe babo bo muri Kivu y’Amajyaruguru mu kwamagana umutwe wa M23.