Muri Colombia haravugwa inkuru idasanzwe y’abagabo batatu basezeranye kubana mu gihe bizwi ko iki Gihugu kigizwe n’abakristu benshi.
Kuva muri 2016 ubwo Guverinoma ya Colombia yemezaga gusezeranya abahuje ibitsina, muri iki Gihugu hari hatarabaho ubukwe nk’ubu bw’abagabo batatu.
Ubu muri iki Gihugu hacitse igikuba nyuma yuko abagabo batatu bemeranyijwe kubana barimo umunyeshuri wiga ibijyanye n’ikinamico, Umunyamakuru ndetse n’umubyinnyi basezeranye.
Iri sezerano ryashyizweho umukono na Noteri wo muri iki Gihugu yavuze ko atari marriage isanzwe abantu bazi ahubwo ko ari nk’isezerano ryo gushyiranwa ku bantu barenze umwe.
Aba bagabo basezeranye nyuma yuko bisanzwe n’abanyametegeko bo muri Colombia baharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsinda.
Aba bagabo bovugiye ko baziranye kuva cyera, bati “Twe turi umuryango w’abakundana barenze umwe [ibyo bita polyamoureuse mu gifaransa].”
RWANDATRIBUNE.COM