Umugabo wo muri Uganda, yagiye kureba umugore we wari urwariye mu bitaro anatwite, ahageze akubitwa n’inkuba kubera gusanga umugore we ari gusambana n’undi mugabo.
Ibi byabereye mu Karere ka Apac gaherere mu Majyaruguru ya Uganda, aho uyu mugore yari arwariye mu bitaro byo muri aka gace, yaguwe gitumo n’umugabo we ari gusambana.
Uyu mugore wari urwaye malaria yaragiye kwivuriza muri ibi bitaro, yaje kugira uko yigenza we n’umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ariko baza guteshwa n’umugabo w’uyu mugore.
Umugabo w’uyu mugore yavuye mu rugo agiye kureba umugore we uko ameze, ahageze asanga rwahanye inkoyoyo.
Yavuze ko ubwo yari agiye gusura uyu mugore we “nasanze undi mugabo aryamanye n’umugore wanjye utwite.”
Umuyobozi w’ibi bitaro, Joseph Onuk na we yemeje ko ibi byabayeho ariko akanenga uyu mugabo wohereje umugore we akamara iminsi atamugeraho.
Yagize ati “Ni gute ushobora kohereza umugore wawe ku bitaro ubundi ukamara igihe kingana gutya utamusura?”
RWANDATRIBUNE.COM