Komisiyo izafasha aba depite bo mu bubiligi, ishinzwe kwiga ku bukoloni bwakozwe mu Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi, yashyizeho abantu 10 barimo n’umunyarwandakazi Laure Uwase, umwe mu bashinze ishyirahamwe Jambo ASBL, rizwiho guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Ibi byatumye umuryango IBUKA-Belgique ndetse na Diaspora Nyarwanda muri Belgique bamagana icyemezo cyafashwe cyo gushyira uyu mugore muri iyi komisiyo.
Umuryango IBUKA, ishyirahamwe rivugira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rifatanije na Diaspora Nyarwanda mu gihugu cy’ububirigi, taliki ya 8 Kanama 2020, bahise basohora itangazo ryamagana Laure Nkundakozera Uwase, mu ishyirwa mu itsinda rishinzwe kwiga ku bukoloni bw’u Bubiligi mu Rwanda.
Deogratias Mazina, umuyobozi w’umuryango ukora ubushakasha kuri jenoside yakorewe Abatutsi (RESIRG Asbl), ufite ikicaro mu bubiligi yavuze ko diaspora Nyarwanda mu Bubiligi yatagajwe cyane n’uburyo uyu mugore yashyizwe muri aka kanama kandi azwiho kuba mu ihuriro ry’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka Jambo ASBL.
Uretse kuba uyu mugore ari umwe mu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitecyerezo yayo, abamuzi neza bavuga ko nta bunararibonye na buke afite ku mateka y’ubukoroni bw’Ububirigi mu Rwanda.
Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari ndetse akaba yaranabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko Laure Uwase, atari umunyamateka ndetse atari n’inzobere mu mateka y’ubukoloni mu karere k’ibiyaga bigali ahubwo ari umwe mu bashinze ishyirahamwe ripfobya jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo ASBL.
Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abo muri Diaspora, bagaragaje ko iyi komisiyo yafashe icyemezo kigayitse kuko Laure Uwase na bagenzi be bo muri Jambo ASBL, barangwa n’imigambi mibisha yiganjemo ibikorwa bihakana jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubiba ingengabiterecyo ya Jenoside mu banyarwanda dore ko ibi ari ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga, bityo hakaba hibazwa impamvu aba bantu badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera ahubwo bakagororerwa kugirwa inararibonye ku mateka yabaye imbarutso ya Jenoside.
Laure Uwase, ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, kuri ubu akaba ari umuyobozi w’ ikinyamakuru Ikondera Libre, gikorera kuri murandasi, kivugira interahamwe zikihishe mu bihugu by’uburayi ndetse no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Laure Uwase yanabaye Umunyamabanga mukuru wa Jambo ASBL ihuriwemo n’abana ndetse n’abuzukuru b’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanabaye kandi umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jambo News, cyandika inkuru ziharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ishyirahamwe rya Jambo ASBL, Laure Uwase abarizwamo, rihora rihirimbanira uburyo bwose bwagoreka amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi, urugero n’inama yateguwe niri shyirahamwe yagombaga kubera mu nzu y’inteko nshingamategeko y’ibihubu by’ubumwe bw’uburayi (EU) iherereye mu Bubiligi ariko ikaza guhagarikwa nyuma y’ubusabe bw’umuryango IBUKA ndetse n’abagize Diaspora Nyarwanda.
Iyi nama yagombaga kuba mu kwezi kwa Werurwe 2018, aho bagombaga kugaragariza EU, uburyo itegeko rihana Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ribabangamiye kubera uburemere bwaryo.
Itorwa rya Laure Uwase, ribaye nyuma y’aho ibihugu byo ku mugabane w’uburayi, byari biri gutera intambwe ikomeye yo gushakisha abihishe muri ibi bihugu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bagashyikirizwa ubutabera nk’uko byagendecyeye umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Felicien Kabuga.
Kuri ubu hakaba hategerejwe kureba ikiza gukorwa nyuma y’aho IBUKA Belgique na Diaspora Nyarwanda, bigaragaje ko bidashyigikiye ishyirwa muri iyi komisiyo rya Laure Uwase.
Mwizerwa Ally
Hello world