Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (ISIS), wigambye ko ariwo wateje impanuka y’indege ebyiri za kajugujugu ziheruka kugonganira mu gikorwa cyo guhiga imitwe y’iterabwoba muri Mali, abasirikare 13 b’Abafaransa bakahasiga ubuzima.
y’indege ebyiri za kajugujugu ziheruka kugonganira mu gikorwa cyo guhiga imitwe y’iterabwoba muri Mali, abasirikare 13 b’Abafaransa bakahasiga ubuzima.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo iyi mpanuka y’izi ndege z’Abafaransa yabaye, biba ubwa mbere abasirikare b’u Bufaransa bapfa ku bwinshi icyarimwe mu gihe cy’imyaka myinshi ishize.
Izi ndege zagonganye ziri mu kirere aho zatangaga ubufasha ku ngabo zarwanyaga inyeshyamba mu gace ingabo z’u Bufaransa zisanzwe zikorera ibikorwa byo guhashya imitwe y’inyeshyamba.
Mu itangazo ISIS yigambye ko ariyo yateje impanuka y’izo ndege yabereye mu gace kitwa Menaka. Rivuga ko ISIS yarashe kuri umwe muri izo ndege, igasabwa gusubira inyuma bikarangira bigonganye.
Icyakora ayo makuru yanyomojwe na Guverinoma y’u Bufaransa, ivuga ko nta muntu wigeze arasa ku ndege zayo ari impanuka isanzwe.
Mu mwaka wa 2013 nibwo u Bufaransa bwohereje ibihumbi by’ingabo zabwo muri Mali kurwanya imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara ya Kisilamu yari yarigaruriye igice kinini cy’amajyaruguru.
Ingabo z’u Bufaransa zikihagera, ubutegetsi bwa Mali bwisubije igice kinini cyari cyarafashwe ariko haracyarangwa umutekano muke ndetse byanakongeje ibindi bihugu baturanye.
Kugeza ubu hari ingabo 4500 z’u Bufaransa zifasha igisirikare cya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad.
Muri rusange, ingabo 38 z’u Bufaransa nizo zimaze kwicirwa muri Mali guhera mu 2013.