Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, inyubako y’isoko ryo mu Gakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Hahiye igice cyo hejuru cy’iyo nyubako gisanzwe gicururizwamo imyenda, imifariso, icyumba gikorerwamo ubudozi, ahari ububiko bw’ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’icyumba gitunganyirizwamo umuziki.
Uwitwa Grace ucururiza iruhande rw’ahahiye, yagize Ati “Jyewe kubera ko ntuye hafi yaho, nahageze nsanga byahereye mu cyumba badoderamo”.
Uyu mucuruzi avuga ko ibintu byose byari mu byumba bine byo hejuru mu isoko byahiye bigakongoka, ku buryo nta kintu ba nyirabyo bazakuramo.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryihutiye kuzimya, rikaba ryakumiriye ko inkongi ifata umuturirwa wa Duhahirane wose. Ababonye iyi nkongi iba ntibahise bamenya icyayiteye.
Nyuzahayo Norbert