Ubutegetsi bw’imyaka 12 bwa Benjamin Netanyahu nka Minisitiri w’Intebe wa Israel, bwageze ku iherezo nyuma y’uko Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu ishyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ni amatora yabaye ejo ku Cyumweru, asiga Naftali Bennett ari we utorewe kuba Minisitiri w’Intebe mushya wa Israel.
Bennett wabaye Minisitiri wa Israel ushinzwe imirimo ya Diaspora ndetse na Minisitiri w’Ingabo kugeza muri 2020, yatsinze Netanyahu ku majwi 60-59.
Byitezwe ko Bennett agomba kuyobora Israel mu myaka ibiri iri imbere, mbere yo gushyikiriza ubutegetsi Yair Lapid Yesh wo mu ishyaka Atid bafatanyije kwishyira hamwe.
Mu byo Guverinoma nshya ya Israel ivuga ko ishyize imbere harimo gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’iki gihugu na Palestine, gusa abenshi mu banya-Palestine ibyo ntibibafasheho, bijyanye n’uko biteze ko Minisitiri w’Intebe mushya azatera ikirenge mu cy’uwamubanjirije.
Ibi binashimangirwa na Marwan Bishara, umusesenguzi wa Politiki kuri Televiziyo ya Al Jazeera ushimangira ko nta tandukaniro ry’ingengabitekerezo ya Netanyahu na Bennett wamusimbuye.
Ati: “Ku ikubitiro bombi bari mu ishyaka rimwe rya Zionist family. Ikibatandukanya cyoyine ni icyifuzo cyo kwihorera buri umwe afite ku giti cye.”
Netanyahu mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter nyuma y’amatora, yavuze ko abaturage badakwiye gucogora ndetse n’ubwo agiye atazatinda kugaruka kandi azagaruka vuba.
Ati “Ni umugoroba w’ikiruhuko muri studio za televiziyo ariko ntabwo ari umugoroba woroshye kuri miliyoni z’abaturage ba Israel. Ndabasabye ntimucogore. Tuzagaruka vuba byihuse kandi turusha uko mubitekereza.”
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo hari hamaze gutorwa guverinoma nshya na Minisitiri w’Intebe mushya, abaturage benshi ba Israel by’umwihariko abadashyigikiye Netanyahu bagiye mu mihanda bafite amabendera babyina bishimye mu Mujyi wa Tel Aviv.
Benjamin Netanyahu yatsinzwe ariya matora, mu gihe amaze iminsi atamerewe neza kubera ibirego bya ruswa bimuriho.
Ni ibirego byahuriranye n’imyigaragambyo ikomeye y’abatamushyigikiye bagiye bamusaba kenshi kwegura. https://www.youtube.com/embed/vK87biYOoLI?autoplay=1&controls=1