Muri iki gihe igihugu cya Israel cyatewe n’umutwe w’iterabwoba,Hamas,umaze kwangiriza byinshi ndetse n’abantu benshi bakahasiga ubuzima, U Rwanda rwagaragarije iki gihugu ko rubababajwe n’ibihe bibi binjiyemo biturutse ku bitero bagabweho.
Nkuko byagaragajwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat weiss, ubwo yavugaga ko ashimira igihugu cy’u Rwanda gikomeje kubereka ko bari kumwe mu ngorane n’agahinda barimo, ni igikorwa kiri kunyura ahanini mu butumwa buri kohererezwa Israel buturutse mu Rwanda.
ubutumwa bwihanganisha Israel imaze kubura abantu benshi ndetse ikaba yarahuye n’ibihombo bitari bike,iki gihugu kitari cyiteze biteze dore ko umutwe w’iterabwoba Hamas, wabateye batari babyiteguye.
Amb. Einat Weiss, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Ukwakira 2023, yavuze ko ashimira ukuntu mu minsi ine ishize urugamba rutangiye, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bagaragaje ko bifatanyije na Isiraheli, ndetse ko babari hafi binyuze mu bihumbi by’ubutumwa butandukanye, bugaragaza uko bari inyuma ya Israel n’agahinda batewe n’ibyabaye.
Yagize ati “Mwadushyize ku mutima kandi Abanyarwanda ni bamwe mu bavandimwe bababajwe n’ibiri kuba kuri Israel, ndetse n’ibindi bihugu bigaragaza ko bishyigikiye ko twirwanaho tukabibonera mu bihumbi n’ibihumbi by’ubutumwa batwoherereza ko baturi inyuma”.
Yongeraho ati “Twishimira kubona dushyigikiwe mu bikorwa byo kwitabara kw’Igihugu cyacu, tubibonera ku nyubako zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu, harimo n’izikorerwamo na za Guverinoma z’Ibihugu, zazamuweho amadarapo yo kugaragaza ko badushyigikiye, ibyo bidutera imbaraga kandi turabyishimira cyane”.
igitero cyagabwe uhereye 07 Ukwakira 2023, ubwo mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas batangizaga intambara kuri Israel, Kandi imirwano ikaba igikomeje.
Yakomeje yerekana uko “Ibyo bitero byinjiye mu ngo, byibasira abana, abagore, abasaza n’abakecuru, banateye abari mu munsi mukuru w’igitaramo cy’amahoro no kubaho cy’urubyiruko rwari rwaturutse hiryo ni hino ku Isi barabica bamwe babatwitse. Babafashe ku ngufu, babica urubozo mu maso y’ababyeyi babo”.
Yasoje anenga ibihugu bikomeje gutera ingabo mu bitugu uyu mutwe wa Hamas,avuga ko bakagombye gushyira hamwe bakarandura imitwe y’iterabwoba aho yaba iri hose, kuko iyo Hari intambara ibaye I bunaka bigira ingaruka ku isi muri rusange.
Niyonkuru Florentine