Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko intambara Ingabo ze zihanganye mo n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, idateze kurangira vuba ngo kuko bafite gahunda yo kurwanya uriya mutwe kugeza igihe uzarimbukira burundu.
Ibi yabivuze mu gihe Igisirikare cye, cya IDF, cyatangaje ko kigiye kuvana Ingabo zabo mu Ntara ya Gaza, ariko ko Kuzivanayo biri muri Gahunda y’indi yo kwitegura Urugamba rwo kumaraho burundu umutwe wa Hamas.
Mu itangazo iki Gisirikare cyashize hanze kuri uyu wa 01 Mutarama 2024, rivuga ko kiriya cyemezo ubuyobozi bw’Ingabo zabo bagifashe mu rwego, rwo kugira ngo igihugu cyabo cyitegure kwinjira mu ntambara yo mu cyicyiro cya kabiri.
Ni itangazo rikomeza rivuga ko intambara yo kurwanya umutwe wa Hamas ishobora kuzamara igihe kirekire muri ubwo buryo bakaba bagiye ku byiteguramo.
Leta ya Israel, yatangiye ibitero ku mutwe wa Hamas, nyuma gato y’uko uriya mutwe wari wagabye igitero gikomeye muri Israel, tariki ya 07 Ugushyingo 2023, gisiga gihitanye abisraeli basaga 1200.
Iyi ntambara Israel ihanganyemo n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas imaze kugwamo abanyapalesitine barenga ibihumbi 5000.