Inzego zishinzwe umutekano za Israel zatangaje ko kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Ukuboza 2023 zongeye gusubukura ibitero byayo yari imaze iminsi ihagaritse muri Gaza biturutse ku kuba igihe cy’agahenge cyari cyashyizweho cyarangiye kandi ko nta masezerano y’uko agahenge kakomeza.
Inzego z’umutekano muri Israel zagize ziti: “Ubundi Hamas yangije amasezerano y’agahenge, ikirenzeho irasa kuri Israel,nicyo gituma Israel yahise isubukura urugamba kugira ngo ikumire iterabwoba rya Hamas.
Ibi ni ibyavuzwe mu itangazo ryagiye ahagaragara nyuma y’uko inzego z’umutekano muri Israel zivuze ko zahagaritse igisasu cyo mu bwoko bwa roketi( Rocket), igisasu cyari cyarashwe giturutse mu ntara ya Gaza.
Gusa n’ubwo bimeze bityo umwe mu banyamakuru bakorera AFP yavuze ko muri ikigihe cy’agahenge ibitero bya Israel byiyongereye mu ntara ya Gaza, haba ibyo kubutaka ndetse n’ahandi hose. Yakomeje avuga ko kandi hari indege z’intambara za Israel zagiye zumvikana kenshi mu majyepfo ya Gaza kuva kumunsi wa mbere bakivuga ko agahenge gatangiye.
Ku munsi wo kuwa kane taliki ya 29 Ugushingo 2023 kandi nibwo Antony Blinken yari yahuye n’abayobozi b’izi mpande zombi,aho yagiranye nabo ibiganiro biganisha ku kuba igihe cyari cyashyizweho cy’agahenge cyakwongerwa,ndetse anatanga gasopo ko nihagira ushaka gusubukura imirwano hagati ya Hamas na Israel,azabikora ariko akirinda kuba yabangamira abasivile b’abanyapalestine.
Amakuru akomeza avuga ko muri kano gahenge kanagizwemo uruhare n’igihugu cya Quatar,imbohe z’abayisirayeri bagera kuri 80 barekuwe mu gihe nanone kandi abanya Palestine bagera kuri 240 nabo barekuwe.
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko muri icyo gihe abanyamahanga cyane cyane abanya Thailand bagera kuri 20 bari barashimuswe bari basanzwe baba muri Israel bahise baboneraho umwanya wo gutaha bakajya iwabo.
Agahenge hagati ya Hamas na Israel niko gatumye intambara isa naho ihagaze nibura by’akanya gato kuva intamabara ya angira kuwa 7 Ukwakira uyu mwaka.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com