Ambasaderi wa Israel muri Congo (RDC) avuga ko bashishikajwe no gukangurira iki gihugu kwimakaza ibiganiro mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Ambasaderi wa Israel muri Congo yatangaje ko hashize iminsi ibiri bashyira imbaraga ku kumenya uburyo ibintu byifashe mu burasirazuba bwa Congo, kandi bifuza ko iki gihugu kiganira n’u Rwanda.
Nyuma y’ikiganiro na minisitiri w’ingabo wa Congo Jean Pierre Bemba kuwa kane i Kinshasa, Ambasaderi Shimon Solomon uhagarariye Israel muri Angola, Congo na Mozambique, yabwiye abanyamakuru ko Israel ishimangira akamaro k’ibiganiro mu gukemura aya makimbirane.
Mu mashusho yatangajwe n’ibinyamakuru bya Congo, Solomon yumvikana agira ati: “Turatekereza ku mahoro, kandi turifuza ko amaherezo tuzarangiza iki kibazo mu biganiro, hatamenetse amaraso, hatabaye intambara.”
Intambara ariko zikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’ingabo za leta. Kuwa kane imirwano yarakomeje mu turere twa Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo n’ibice bya Masisi. Abaturage ibihumbi bakomeje kuva mu byabo bahunga.
Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba leta ya Kinshasa ubwayo.
Shimon Solomon yavuze ko “ibintu ubu byifashe nabi cyane”, yongeraho ati: “Tumaze iminsi ibiri tubishyiramo imbaraga. Turasunika uko dushoboye ngo tugere ku mahoro…Nifuza ko ibihugu byombi byakwicarana ku meza maze bigakemura ibibazo.”
Mu matangazo y’impande zishyamiranye mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri iki cyumweru humvikanyemo ko zose zishaka agahenge.
Umutwe wa M23 wavuze ko “witeguye kuva aho wafashe” igihe hakumvikanwa ku gahenge gacunzwe neza n’urwego rwizewe kandi uvuga ko ushyize imbere ibiganiro bya politike mu gukemura amakimbirane.
Ingabo za leta zivuga ko ubu ‘operations’ zirimo gukorwa “ni ukugerageza gufungurira umujyi wa Goma no kubohora inzira ziganisha ahari umusaruro”.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru imihanda mikuru yinjira muri uyu mujyi ifungiye mu bice byafashwe na M23 muri Masisi na Rutshuru.
Muri Goma hatangiye kuvugwa izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ubusanzwe byinshi biva muri ibyo bice bikahagera biciye muri iyo mihanda.
Mu cyumweru gishize, Perezida Tshisekedi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri Congo ati: “Gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho”, gusa ko “nta biganiro bishoboka n’uwadushotoye igihe cyose agifite ubutaka bwacu uko bungana kose”, kandi ko niba bikomeje gutyo, ingabo za Congo zizakomeza kurwana n’abateye igihugu”.uyu muyobozi avuga ibi mu gihe leta y’u Rwanda idahwema kwerekana ko ntaho ihuriye n’umutwe wa M23.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com