Mu murwa mukuru wa Turikiya,hagiye kubera inama y’Afurika yunze ubumwe,biteganijwe ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uyoboye umuryango w’ubumwe bw’Afurika agomba kuyitabira.
Kuri uyu wa 17 kugeza kuwa 18 Ukuboza 2021 hateganijwe inama ya 3 y’Afurika yunze ubumwe , iyinama ikazabera muri Istanbul umurwa mukuru w’ibihugu cya Turukiya.Uyu mu perezida uyobora inama nkuru y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango , biteganyijwe ko agomba kwitabira.
Iby’aya makuru byashyizwe ahagaraga kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021 na serivisi ishinzwe itumanaho mubiro by’umukuru w’igihugu.Bakomeje bavuga ko iyi nama izabera muri Kongere ya Istanbul
Nk’uko amakuru atugeraho abisobanura, iyi nama biteganijwe ko izarangwa n’ibiganiro ku ishoramari, hagamijwe gushimangira umubano wa politiki n’ubucuruzi mu myaka 20 Turkey imaze ifitanye na Afurika. Ubu bumwe bukaba bugomba kuramba.
Iyi nama yatumijwe na Perezida waTurikiya, Recep Tayyip Erdogan, bikaba biteganijwe ko izitabirwa na Perezida w’Umuryango w ‘Afurika yunze ubumwe, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uzaba uherekejwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Mu mwaka wa 2008 nibwo hatangajwe ko Turikiya ari umufatanya bikorwa w’Afurika yunze ubumwe, munama y’umuryango w’abibumbye. Ibi byahise bishimangira ubufatanye,n’ibihugu bigize uyu muryango , aha twavuga nko mu bucuruzi n’iterambere ry ‘ubukungu,tutibagiwe n’itumanaho..
Bakomeje bavuga ko iyinama itoroshye igomba bufatirwamo imyanzuro mu rwego rwo kurwanya iterabwoba ku mugabane w ‘Afurika.
Umuhoza Yves