Muri rusange abanyarwanda buri mwaka kuri iyi tariki ya 15 Kanama 2023, bizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya. Ni umunsi uhuriza Abakirisitu Gatorika batandukanye baturuka impande ni mpande zose z’isi i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bagasenga, bakanakora umutambagiro mutagatifu.
Ni umunsi usobanura ko, ubwo Mariya nyina wa yezu yari amaze kurangiza ubuzima bwe hano ku isi, umubiri we na roho bye byajyanwe mu Ijuru.
Mgr Barthazar Ntivuguruzwa uyobora Diyosezi ya Kabgayi avuga ko uyu ari umunsi udasanzwe ku banyarwanda kandi ko wizihizwa kuko Mariya Nyina wa Yezu ari intungane.
Yagize ati ” Kuri uyu munsi mukuru, twizihiza ibitangaza by’uko Imana yavuze ko umubiri na roho bya Mariya mutagatifu bijyanwa mu ijuru kugira ngo adusangize ibigwi by’umwana we Yezu.
Bartazar avuga ko uyu ari umunsi abakirisitu Gatorika basabwa kugera ikirenge mu cya Mariya mutagatifu akavuga ko uyu munsi usobanuye kugendera mu kwiyeza.
Ati” Ni umunsi uhuza abantu benshi baturutse ku Isi yose, by’umwihariko bagahurira i Kibeho, aho abakora umutambagiro bahaza baturutse mu bice bitandukanye by’isi.”
Akomeza avuga ko Mariya yigaragariza abanyarwanda aho kuri uyu munsi hagwa imvura mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Paruwasi ya Kibeho yagizwe iy’umutambagiro mutagatifu nyuma y’uko kiriziya Gatorika yemeje ko yabereyeho amabonekerwa ya Bikiramariya mu mwaka wa 1981.
Kugeza ubu, Paruwasi ya Kibeho yakira abakirisitu benshi mu minsi ibiri ikomeye irimo ibonekerwa rya Bikiramariya uba ku ya 15 Kanama ndetse n’umunsi mukuru wa Bikiramariya uba ku ya 28 Ugushyingo.
Uretse kuba abakirisitu baba bavuye impande zose z’isii baje kwizihiza izamurwa mu ijuru rya Bikiramariya, uyu munsi unafasha u Rwanda mu kumenyekana kuko hari abakirisitu basura n’ibindi bice by’igihugu.
Abaturiye Kibeho, by’umwihariko abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli ndetse n’ibindi na bo bungukira cyane kubwitabire bw’abakirisitu baba bavuye mu mpande n’impande z’Isi kuko bababera abakiriya igihe bari kuri ubu butaka butagatifu.
Jessica Umutesi
Ese koko,ni Maliya wabonekeye abana b’abakobwa I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA,ibonekera EVA,baraganira.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani baganiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha “amayeli menshi” kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2,umurongo wa 11.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Urugero,biriya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (Statues),Imana itubuza kubikoresha mu misengere yacu (Worship).Ikavuga ko abakoresha biliya bibumbano,bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.Soma Gutegeka 7:26.Nkuko bible ivuga,biliya ni ibiti cyangwa ibumba basize irange !!Ntabwo ali Bikiramaliya.