Leta ya Mali yatangaje indege z’Ubufaransa za Air France zikorera ingendo zerekeza muri Afurika y’iburengerazuba, zizakomeza guhagarikwa kugeza igihe isuzuma ry’uruhushya rwabanjirije uru rurangiye.
Ibi bibaye mu gihe hafashwe icyemezo nyuma y’umunsi umwe Air France itangaje ko ifite gahunda yo gusubukura ingendo zerekeza muri Mali, zari zarahagaritswe muri Kanama nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa gisirikare ryavanyeho guverinoma y’abasivili mu gihugu cy’abaturanyi cya Niger.
Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yatangaje ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege cya Mali gikomeje “gusuzuma icyifuzo cyatanzwe na Air France cyo gusubukura indege.”
Kubera iyo mpamvu, “ingendo zerekeza mu gihugu zirakomeza guhagarikwa mu gihe cyo gusuzuma dosiye.”
Iri tangazo ryashinje iyi kompanyi kuba yarahagaritswe mu buryo butemewe ingendo zayo mu gihugu nta nteguza kandi nta makuru ahagije ibanje guha abayobozi ndetse n’abakiriya nk’uko bivugwa na Anadolu Agency.
Guverinoma y’inzibacyuho yongeye gushimangira ko yiyemeje kurengera ubusugire bwa Mali.
Air France yakoraga ingendo zirindwi buri cyumweru zerekeza muri Mali n’eshanu muri Burkina Faso mbere yo kuyihagarika ku ya 7 Kanama, bafunze ikirere cya Niger.
Ku wa Kabiri, Air France yari yerekanye ko izasubukura ingendo mu murwa mukuru wa Mali, Bamako, iva i Paris hamwe n’ingendo eshatu zidaciye ahandi mu cyumweru, ku wa Kabiri, ku wa Gatanu no ku Cyumweru ku bufatanye na Portugal EuroAtlantic Airways.
UMUTESI Jessica