Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ambasade ya Ukraine muri Senegal ,risaba ko abakorerabushake n’abacancuro bafite uburambe mukurwana ba kwiyandikisha bakaza kubafasha kurwanya uburusiya bwabateye, kugeza ubu , Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko yamaganiye kure iby’iryo tangazo.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane risaba amazina, e-mail, n’uburambe runaka mu by’igisirikare ryashyizwe kuri page ya Facebook y’ambade ya Ukraine i Dakar.
Iri tangazo ryasabaga “abanyamahanga” bifuza kujya “gufasha” Ukraine mu ntambara irimo, kandi ntiryarebaga abanya-Senegal gusa ahubwo n’abo muri Côte d’Ivoire, Guinée, n’ibindi byo muri ako karere.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko gushakisha abakorerabushake, n’abacancuro b’intambara, bitemewe kandi bihanwa n’itegeko.
Yurii Pyvovarov, ambasaderi wa Ukraine i Dakar yahamagajwe n’iyo minisiteri gutanga ibisobanuro kuri iryo tangazo.
Nyuma yo kugenzura ibijyanye n’amategeko abigenga, ambasaderi yasabwe gukuraho iryo tangazo, nk’uko iyo minisiteri ibivuga.
Senegal iri mu bihugu 17 bya Africa byatoye ko ntaho bihagaze ku mwanzuro wo kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine no kubushyira mu kato muri diplomasi y’isi.
Ku cyumweru, Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko bari gushyiraho uburyo bwo kwakira abanyamahanga bashaka kujya gufasha icyo gihugu.
Zelensky yagize ati: “Umuntu wese Iburayi no ku isi, ushaka kuza mu ngabo zacu yaza agahagararana n’abanya-Ukraine mu kurwanya abaduteye.”
UMUHOZA Yves