Itariki ya none ni itariki yagenwe na ONU nk’umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo ku isi raporo igaragaza uko ibyishimo bihagaze ku isi uyu mwaka yibanze ku kureba ku byishimo mu bantu hakurikijwe ikiciro cy’imyaka barimo.
Iyi raporo ikorwa n’ikigo Gallup ivuga ko ku yindi migabane y’isi, uretse i Burayi, ibyishimo byaragabanutse mu bantu bakuze (imyaka 50 kuzamura) ugereranyije no mu myaka 10 ishize, uko kugabanuka kwabonetse muri Africa yo munsi ya Sahara.
Raporo y’uyu munsi ihuza amakuru ya 2020 kugeza 2023 ivuga ko mu duce twose tw’isi ibyiyumvo bibi (negative emotions) byabonetse mu bagore kurusha mu bagabo.
Ivuga kandi ko muri rusange ku isi hose urubyiruko (hagati y’imyaka 15 na 25) rwateye intambwe mu kunyurwa n’ubuzima guhera mu 2019 kurusha uko byari bimeze mbere.
Ku rutonde ruriho ibihugu 143, ibihugu 10 bya mbere byishimye kurusha ibindi ntibyahindutse cyane guhera mbere ya Covid.
Finland irakegukanye umwanya w’imbere ikurikiwe na Denmark, kandi ibihugu bitanu byose byo mu burayi bwa ruguru ahazwi nka ‘Nordic countries’ biza mu 10 bya mbere kuri uru rutonde.
Ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byarazamutse kuri uru rutonde, imwe mu mpamvu zatumye ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubudage bisubira inyuma kuri urwo rutonde. Dore ibihugu 10 bya mbere ku isi.
Finland, Denmark, Iceland, Sweden, Israel, Netherlands, Norway, Luxembourg, Switzerland, Australia
Ibiza imbere muri Africa
Ibiri imbere mu karere turimo:
114. Kenya
117. Uganda
131. Tanzania
139. Congo (Kinshasa)
Iyi raporo ntivugwaho rumwe na benshi bibaza ku byo itangaza. Iyo bagereranyije n’ibyo babona biri mu bihugu, nk’aho Ukraine yinjiye mu mwaka wa gatatu iri mu ntambara iza ku mwanya wa 105 ku isi, cyangwa Libya yashegeshwe n’intambara ari iya 66 kuri uru rutonde.
U Burundi n’u Rwanda ntabwo biri ku rutonde rw’uyu mwaka, bitandukanye n’umwaka ushize. Ahanini biterwa no kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.
Raporo yasohotse uyu munsi ivuga ko “nubwo u Rwanda rutari ku rutonde rw’ubu, amakuru yarwo yo mu myaka yabanje yemeza ko amateka y’ubwicanyi yasize inkovu mu buzima bw’abayabayemo”, gusa ivuga ko mu Rwanda habonetse ikinyuranyo kigaragara mu byishimo biri hasi ku bafite imyaka 60 kuzamura n’abari munsi y’imyaka 30 biri hejuru ugereranyije.
Raporo y’uyu mwaka ntacyo ivuga ku Burundi, gusa mu minsi mike ishize umukuru w’iki gihugu Evariste Ndayishimiye yumvikanye avuga ko u Burundi butuwe n’abaturage “banezerewe cyane kurusha abandi ku isi”.
Ibyishimo no kubigeraho ni ingingo itavugwaho rumwe, ariko amarangamutima y’umuntu wishimye ashobora kutagibwaho impaka nyinshi, nk’uko inzobere mu mitekerereze y’abantu zibivuga.
ONU ivuga ko ibyishimo ari intego y’ibanze ya muntu kandi igasaba za leta gukora ibishoboka zikubaka imibereho itanga ibyishimo ku bantu zimakaza cyane cyane uburenganzira bwa muntu n’iterambere bwite rye.
Kuva mu 2012, ONU yemeje tariki 20 Werurwe nk’umunsi mpuzamahanga w’Ibyishimo kugira ngo abantu bazirikane umwanya ukomeye w’ibyishimo mu mibereho yabo.
Ese iyi raporo ikorwa hashingiwe kuki n’iki bapimisha ibyishimo?
Gallup ivuga ko ubushakashatsi bwabo bukorwa ku bantu 1,000 kuri buri gihugu kiri ku rutonde buri mwaka, aho basubiza ibibazo bitandukanye ku mibereho yabo; ibyo binjiza, ikigereranyo cy’imyaka yo kubaho, ruswa, ubuvuzi, ubwisanzure, ndetse no kugira ubuntu.
Iki kigo kivuga ko ibyo byose bishyirwa ku bipimo bitatu by’imibereho myiza ari byo; isuzuma ry’ubuzima, ibyiyumvo byiza, n’ibyiyumvo bibi (negative emotions) kugira ngo bagere ku biri muri iyi raporo.
Ibitangazwa muri iyi raporo biba ari ikigereranyo cy’imyaka itatu ishize cya biriya bipimo bitatu “kuko amakuru menshi y’igihe kinini atuma haba ibigereranyo biruseho kwizerwa”.
Hagati aho, kuri uyu munsi, ONU ihamagarira umuntu wese ku rugero urwo ari rwo rwose “kwifatanya mu kwishimira uyu munsi mpuzamahanga w’ibyishimo” nk’uko bbc ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com