Ikigo cy’Abanyamerika cyita kubabana n’ubwandu bwa Virusi itera sida gikorera muri Uganda cyatangaje ko nyuma y’itegeko rihana abatinganyi kuburyo bukabije rishyizwe hanze abakiganaga bahise bagabanuka kuburyo buteye ubwoba.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko abaryamana bahuje ibitsina [abatinganyi] muri Uganda, bari basanzwe bajya kwaka serivisi kuri iKigo, bahinnya akarenge, nyuma y’uko iri tegeko risohotse, ngo badatahurwa bikaba byababyarira amazi nk’ibisusa.
iki kigo cy’Abanyamerika gisanzwe gikorera muri Uganda, cyatangaje kandi ko abaryamana bafite ibitsina bimwe bajyaga bakigana bacyaka serivisi, bagabanutse bikabije, nyuma ya ririya tegeko ryemejwe na Perezida Museveni.
Iri tegeko ryemejwe na Museveni nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, rigena ibihano ku baryamana bahuje ibitsina, birimo icya burundu, igifungo cy’imyaka 20 cyangwa igihano cy’urupfu bitewe n’uburemere bwacyo.
Iki kigo cy’Abanyamerika, kivuga ko mbere y’iri tegeko, cyakiraga abantu batari munsi ya 50 ku munsi, ariko ubu hari ubwo batabona n’umwe.
Iri tegeko ryamaganiwe kure n’Abanyamerika bavuga ko ari ukubangamira uburenganzira bwe’ikiremwa muntu.