Mu ijoro ryo kuwa 17 Werurwe 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Dar Es Salaam. Kugeza ubu abantu benshi bashobora kwibaza ku muntu ushobora gusimbura Magufuli ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Itegeko Nshinga rya Tanzania mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko mu gihe Perezida wa Repubulika adahari ku mpamvu z’urupfu cyangwa atabasha gusohoza inshingano ze bitewe n’uburwayi cyangwa izindi, Visi Perezida ashobora kurahizwa akayobora igihe cyari gisigaye ngo manda ya Perezida irangire.
Nyuma yo kurahira, uwo muperezida mushya agisha inama amashyaka ari mu gihugu agashyiraho Visi Perezida.
Kubera ko Visi Perezida wa Tanzania , Samia Hassan Suluhu avuka mu kirwa cya Zanzibar, bivuze ko Visi Perezida ishyaka Chama cha Mapinduzi rizatanga agomba kuba akomoka muri Tanzania isanzwe, kuko itegekonshinga ry’iki gihugu rigena ko iyo Perezida na Vis perezida batagomba kuba bavuka hamwe.
Ibi bivuze ko Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 ariwe ugomba kuba Perezida wa Tanzania. Azayobora manda yari isigaye ya Magufuli, bivuze ko azarangiza izi nshingano mu 2025.
Samia yabaye Perezida wa Mbere w’umugore uyoboye Tanzania, n’uwa gatandatu kuva iki gihugu cyabona ubwigenge. Ni n’uwa mbere w’umugore uyoboye igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuva tariki 3 Werurwe 2021 ni bwo inkuru zivuga ku buzima bwa Perezida Magufuli zatangiye gukwira mu itangazamakuru ndetse nyuma abantu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakajya bamubika umunsi ku wundi.
Guverinoma ya Tanzania ntabwo yigeze ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza uko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu buhagaze cyangwa aho aherereye ahubwo yakajije umurego mu kurwanya abakwirakwiza ayo makuru aho bane batawe muri yombi bashinjwa gukwiza ibihuha.
Byavugwaga ko Magufuli yaba arwaye Covid-19 dore ko ari indwara yugarije Isi kandi ibimenyetso byayo byahuraga neza neza n’uko byavugwaga ko ubuzima bwe buhagaze.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwibasira Isi, Magufuli yacyamaganiye kure avuga ko muri Tanzania ntakihabarizwa, asaba abaturage be gusenga cyane no gukora baharanira iterambere aho kwishinga amakuru avuga ku byorezo.