Perezida Kagame yavuze ko ishingiro ry’iterambere mu ngeri zitandukanye u Rwanda rugezeho, ari uguha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko ari bo bagirwaho ingaruka n’ibirimo kuba yaba ibyagenzurwa n’ibitagenzurwa.
Ibi Perezida Kagame yabitangarije i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu nama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW).
Yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu iterambere rirambye, avuga ko mu myaka 15 ishize abaturage bahawe ijambo kandi nabo bagira uruhare mu bibakorerwa.
Perezida Kagame yagarutse ku bidukikije, avuga ko amashyamba y’u Rwanda hafi ya yose yari yaratemwe ku bwo gucanwa cyangwa gukoreshwa ibindi ariko ubu mu gihe gito gishoboka hatewe andi bigizwemo uruhare runini n’abaturage ubu igihugu kikaba kigizwe n’amashyamba ku kigero kirenga 10%.
Uruhare rw’umuganda mu iterambere ry’igihugu no kwita ku bidukikije nabyo byagarutsweho na Perezida Kagame avuga ko ari imwe muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo zifite umusaruro mwinshi.
Ati “Mu by’ukuri, ibiganiro byari ukwibaza ngo ‘dukeneye amafaranga y’abaterankunga cyangwa ubundi bufasha kugira ngo tubashe kwita ku bidukikije byacu. Twaravuze ngo ‘Oya’, dushobora gusukura ibidukikije byacu kandi duhereye aho twakora ibindi bishya, bitandukanye kandi byiza”.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare rw’imiyoborere mu iterambere rirambye, ashimangira ko abayobozi ntacyo bageraho mu gihe bataretse ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa.
Ati “Ntekereza ko ari ibintu bisobanutse kuri njye no ku bayobozi benshi ko abayobozi badashobora gutanga umusaruro bonyine badakoranye n’abaturage ngo bakore ibyo bakeneye gukora, babyitabire, babigiremo uruhare kandi babyungukiremo”.
Yavuze ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiye, binyuze mu kugirana ibiganiro na bo kandi bagatanga umusanzu wabo.
Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku buryo abayobozi bose mu nzego zitandukanye basinyana imihigo kandi n’uruhare rw’umuturage rukagaragara, bityo intego n’imihigo yiyemejwe ikagerwaho.
Ati “Abayobozi bose bahurira hamwe, buri wese akabazwa ibyagombaga gukorwa n’uko byagenze. Ese twageze ku ntego, ntitwazigezeho, ikibazo ni ikihe kugira ngo ubutaha tuzabashe kugikemura”.
UMUKOBWA Aisha