Mu itangazo Umutwe w’iterabwoba ryiswe RANP/Abaryankuna wasohoye ubicishije k’urubuga rwabo rwa facebook,none kuwa 26 Gicurasi Rwandatribune yabashije kubonera Kopi.
Iryo Tangazo ryagiraga riti: Banyarwanda banyarwanda kazi,nkuko mumaze iminsi mubibona ku mbuga nkoranyambaga Umuryankuna w’umushumi Cassien Ntamuhanga yafatiwe muri Mozambike ku cyumweru tariki ya Gocurasi ,tukabs twarabaye turetse kubitangaza ,turabona amakuru y’invaho,ku mpamvu yafashwe n’uwamufashe,umusanzu wa buri muntu urakenewe.
Itsinda ry’Abaryankuna ryashinzwe na Ntamuhanga Cassien,mbere rikaba ryaritwaga Intatsimburwa,ubwo Ntamuhanga Cassien yinjizwaga muri RNC Kayumba Nyamwasa yamusabye ko bareba irindi zina,risimbura Abaryankuna,mu kiganiro yigeze gucisha kurubuga rwe rwa Youtube Ntamuhanga yavuze ko izina ry’Abaryankuna baribatijwe na Ben Rutabana.
Bamwe mu banyarwanda baba hanze y’uRwanda basanzwe baba mu mitwe y’iterabwoba bakomeje kuvuga ko Ntamuhanga Cassien azize kwishyira hejuru ubwo bamugiraga inama yo kwirinda gukorana na Kayumba Nyamwasa akabyanga kugeza ubwo baje kugirana amakimbirane mu gihugu cya Uganda,RNC ikamushumurizaCMI yabahungira muri Mozambike nabwo bakamutangira amakuru mu nzego z’umutekano za Mozambike.
Mwizerwa Ally