Itsinda ry’abacanshuro b’abarusiya uzwi nka Wagner, rifite bamwe bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaze gufatiwa ibihano n’Igihugu gikomeye ku Isi kubera amahano rishinjwa.
Iri tsinda ry’indwanyi kabuhariwe, rizwi mu bikorwa bikomeye by’intambara ryifashishwa mu gubabwa ibiraka by’urugamba.
Ubu iri tsinda ryanamaze no kwiyambazwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba igisirikare cy’iki Gihugu FARDC gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Abarwanyi b’iri tsinda ry’indwanyi z’abacanshuro kandi baherutse kugaragara byeruye mu rugamba ruhanganishije FARDC na M23, ubwo barwaniraga muri Kitshanga, gusa abarwanyi b’iri tsinda bagaragaye bari gukiza amagara yabo bava mu birindiro byabo nyuma y’uko M23 yari yabokejeho umuriro.
Gusa iri tsinda rya Wagner riravugwaho gufatirwa ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga.
Ibi bihano USA yafatiye Wagner byatewe no kuba iri tsinda rifatwa nk’umuryango ukora ibikorwa bitemewe by’ubugizi bwa nabi ku Isi.
Byumwihari Leta Zunze Ubumwe za America zafashe ibi bihano kuri Wagner kubera ibikorwa byayo mu ntambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya aho abarwanyi b’iri tsinda bavugwaho koreka imbaga.
RWANDATRIBUNE.COM