Abapolisi bakorera mu karere ka Rubavu baraye basuwe n’Itsinda ry’abakora muri Minisiteri y’umutekano yo muri Côte d’Ivoire , Riyobowe na Bwana Traoré Wodjo Fini.
Mu Karere ka Rubavu ryakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa.
Yabasobanuriye uko umutekano muri kariya karere uteye, ibyaha bihagaragara kenshi n’uruhare rwa Polisi mu gucungira umutekano abahatuye.
ACP Kalisa yababwiye n’ imbogamizi bahura nazo zishingiye ku byaha byambukiranya umupaka bihagaragara, Yababwiye ko muri rusange u Rwanda n’Intara y’i Burengerazuba bitekanye.
Yongeyeho ko mu rwego rwo guhangana na biriya byaha, Polisi ikorana n’abaturage haba mu kubikumira no mu gufata ababikoze kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Abagize ririya tsinda basuye umupaka wa La Corniche, One Stop Border Post, berekwa n’uko Polisi y’u Rwanda ihacungira umutekano.
Traoré yashimye imyitwarire myiza iranga abapolisi b’u Rwanda n’uburyo bakora akazi kabo bafatanije n’abaturage.
Yagize ati: “ Twishimiye gusura iyi Ntara, tukibonera uburyo abaturage bakorana n’inzego z’umutekano hagamijwe umutekano n’ituze ry’abaturage.”
UWINEZA Adeline