NISR ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko ibiciro mu Rwanda bikomeje gutumbagira byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023. Ni izamuka rya 0,9% ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje Nyakanga kuko byari kuri byiyongereyeho 11,9%.
Muri Kanama 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 24,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7%.
Iyo ugereranyije Kanama 2023 na Nyakanga 2023, usanga muri rusange ibiciro byariyongereyeho 0,9%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,5%.
Hanyuma iyo ugereranyije Kanama 2023 na Kanama 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8,4%.
Hari hashize amezi hari agahenge ndetse n’imibare igaragaza ko ibiciro biri kugabanuka. Urugero nko muri Mutarama, byari byazamutse ku kigero cya 20,7%, bigeze muri Gashyantare bigera kuri 20,8%.
Muri Werurwe nibwo byatangiye kumanuka kuko icyo gihe byageze kuri 19,3%, bigeze muri Mata birongera bisubira hasi ugereranyije n’ukwezi kwabanje biba 17,8%.
Muri Gicurasi byageze kuri 14,1%, muri Kamena biba 13,7% mu gihe muri Nyakanga byabaye 11,9%.
Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuzamura inyungu fatizo yayo iyivana kuri 7% yari iriho mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iyishyira kuri 7,5% mu guhangana n’’izamuka ry’umuvuduko ku masoko.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ati “Twiteze ko hazabaho igabanuka ry’izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ku buryo twasubira ku kigereranyo cyacu kiri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu 2024. Rero niba nta kintu na kimwe gihindutse, mu buryo butunguranye, ntabwo tubona ko mu gihe kiri imbere hazabamo ukuzamuka.”
Mu igereranya rya BNR, mbere y’uko uyu mwaka urangira, yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka bikagera nibura munsi ya 8% mu gihe umwaka utaha uzasiga biri hafi kuri 5%.
Mu bintu bikomeje kwiyongera mu biciro, ibiribwa biza mu bya mbere. Magingo aya, ku masoko atandukanye ubwoko bumwe bw’ibirayi bigeze ku 1500 Frw. Ibya Kinigi biri kugura hagati ya 700 Frw na 800 Frw mu mezi nk’atatu ashize byaguraga 550 Frw byakabya bikagura 600 Frw ku kilo.
Umufuka w’ibilo 25 w’umuceri w’umu-Tanzania nimero ya mbere uri kugura ibihumbi 38 Frw mu gihe uwa nimero ya kabiri uri kugura ibihumbi 35 Frw, wakora imibare ugasanga ikilo kimwe kigura 1520 Frw na 1400 Frw.
Ikilo cy’umuceri wa Pakistan kiri kugura 1400 Frw kivuye ku 1200 Frw mu mezi atatu ashize, Umuhinde ukagura 1200 Frw (igiciro wahozeho) mu gihe umuceri wa Thailand wo uri kugura 1500 Frw uvuye ku 1300 Frw waguraga nko muri Kamena.
Kawunga nimero ya mbere MINICOM itangaza ko itagomba kurenza 800 Frw, kuri ubu iri kugura 1200 Frw ivuye ku 1000 Frw mu gihe garama 500 z’amakaroni manini ziri kugura 1000 Frw, garama 450 Frw zikagura 900 Frw naho garama 250 z’amakaloni mato zikagura 500 Fw.
Kuri ubu amavuta y’igihwagari ya litiro eshanu ari kugura ibihumbi 16 Frw avuye ku bihumbi 18 Frw yaguraga mu mezi atatu ashize, mu gihe azwi nka zahabu angana atyo ari kugura ibihumbi 10 Frw avuye ku bihumbi 13 Frw.
Imwe mu mpamvu yatumye ibiciro bizamuka ku masoko ni ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe aho imvura yaguye igahagarara mbere y’igihe cyari cyitezwe bigatuma imyaka ipfa, umusaruro ntuboneke uko wari witezwe.
Umutesi Jessica