Bamwe mu bagore bo mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basutse amarira imbere y’intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye, bamusaba guhabwa ubutabera n’indishyi ku byaha bakorewe.
Byabaye kuu cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare, ubwo abaturage bo muri Ituri bakiraga Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Brands Kehris wasuye agace ka Bunia.
Aba bagore basabye uyu muyobozi mukuru mu Muryango w’Abibumbye kugira icyo akora kugira ngo abakekwaho kuba baragize uruhare mu ihohoterwa bamenyekane kandi bakurikiranwe.
Mu myaka itanu ishize, Ituri yibasiwe n’ibikorwa by’urugomo n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu turere twa Djugu, Irumu no mu gice cya Mahagi.
Abenshi mu bahohotewe ni abana cyane cyane abagore bafatwa ku ngufu cyangwa bashimuswe kandi bagirwa imbata zishingiye ku gitsina n’abashimusi. Abarokotse ibi bikorwa by’ihohoterwa barahahamutse kandi bagakomeza kugira inkovu zikomeye zo mu mutwe nk’uko umuhuzabikorwa w’imiryango itegamiye kuri Leta ishinzwe guteza imbere abagore mu iyubakwa rya Ituri, Marie Kyabazaire abitangaza.
Yagize “Ku bijyanye n’ibyaha byakozwe, hagomba kubaho indishyi kuko binyuze mu ndishyi abaturage bagomba kumva ko twitaweho, ariko niba nta bantu bagomba gukomeza kuguma mu mibabaro yabo.”
Visi-Perezida w’itsinda ry’abagore ba Ituri, Marthe Deve, yatangaje ko abagore benshi batemaguwe bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Ati “Icyo dutegereje ni uko ubuzima bwacu bwa hafi, bwarenze, bwagarurwa. Reka habeho indishyi ku bagore bahohotewe. (thesmoothiebus.com) Hariho abo, kubera imibabaro, bakomeje guhahamuka.”
Kubera iki kibazo, umunyamabanga wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Brands Kehris, yizeye ubufasha bwihutirwa aba bagore bose bahohotewe.
RWANDATRIBUNE.COM