Imirwano yacakiranije amatsinda abiri yo mu nyeshyamba za CODECO kuri uyu wa mbere yasize abantu 18 bo mumutwe wa CODECO bahasize ubuzima.ni imirwano yabereye mugace ka Ritsi gaherereye muri Djugu ni muri terwtwari ya Ituri.
Nkuko bitangazwa n’isoko ya Rwandatribune iri I Djugu ngo aba barwanyi bapfuye mo abarenga 18 naho abandi bagera kuri 7 barakomereka cyane bikomeye. Aba bapfuye ngo imirambo yabo yagejeje kuri uyu wa kabiri ikiri kugasozi aho baguye.
Iyi mirwano yashyamiranije amatsinda abiri yo munyeshyamba za CODECO ngo yatangiye k’umugoroba wo kucyumweru ,ikomeza no k’umunsi w’ejo kuwa mbere. Abakomerekeye muri iyi mirwano harimo n’abana.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abitangaza ngo byose byatangiriye kumakimbirane atandukanye yabonetse hagati y’umuyobozi w’uyu mutwe witwaje intwaro uzwi ku izina rya Kadogo n’umwe mu bamwungirije. Aba bagabo bombi batonganaga bivuye ku isaranganya ry’amafaranga izi nyeshyamba ziba zakusanije umunsi k’uwundi mu baturage baho baherereye. Intonganya zikomeje gukara rero nibwo imitwe yombi yeguye imbunda batangira guhangana isasu kurindi.
Sosiyete sivile yo muri ako gace itangaza ko imiryango myinshi yahunze iyi mirwano mu duce twa Nyagaray, Camp Yalaya, Petsi na Bambou-Centre. Izi nzego zirasaba Leta ko yakohereza ingabo z’igihugu muri aka gace kibasiwe n’izi nyeshyamba ,kandi zihohotera abaturage umunsi k’uwundi.
Umuhoza Yves