Imitwe ya CODECO, FRPI, FPIC, AUTODÉFENSE, na MAPI,hahita hakorwa amasezerano y’amahoro bagiranye na Minisitiri w’ingabo Jean-Pierre
Imitwe itanu yitwaje intwaro yashyize umukono ku masezerano yo “guhagarika ako kanya” imirwano,no kwinjira muri Wazalendo ,Aya masezerano yasinyiwe muri Bunia, imbere ya Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba kuwa Gatanu .
Amakuru Rwandatribune yamenye nuko hari habanje guhurira iKinshasa hagati y’Abayobozi bitwaje intwaro barwanira muri Ituri mu nama yahuzaga Abakuriye imitwe ya Wazalendo ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo n’iya Amajyaruguru ,iyo nama ikaba yabareye muri Hilton Hotel iherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Iyo mitwe yitwaje intwaro, irimo CODECO, FRPI, FPIC, AUTODÉFENSE, na MAPI, imbere ya Jean-Pierre Bemba “Twiyemeje guhita duhagarika imirwano hagamijwe amahoro.” Banaburiye kandi ko abakoze ibyaha bose bazahanishwa ibihano bya gisirikare cyangwa amategeko.
Jean-Pierre Bemba wageze i Bunia mu gitondo cyo kuwa Gatanu, yahuje abantu 31 bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro kugira ngo baganire ku mpamvu intambara yubuye, nubwo hari amasezerano y’amahoro yabanje. Muri iyo nama, Bemba yagize ati: “Naje kumva no gusobanukirwa impamvu, nubwo mwabyiyemeje mbere, mukomeje kwicana hano muri Ituri.”
Bemba yashimangiye kandi akamaro k’amahoro mu gukurura ishoramari no guteza imbere intara.
Ati: “Ituri ishobora kugaburira igihugu cyose. Mushobora guhindura Ituri intara ikomeye y’iterambere, ariko kugira ngo ibyo bigerweho, hagomba kubaho amahoro.”
Imitwe yitwaje intwaro yashimangiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aheruka gukorwa kandi yamagana ko hadakurikiranwa ibyemezo ku nzego z’ibanze. Bagaragaje kandi ko ari ngombwa gukemura ikibazo cy’imbibi z’ubuyobozi zitera amakimbirane hagati y’abaturage.
Mu rwego rwo kwitegura uruzinduko ruzakurikiraho, Minisitiri w’intebe yategetse ko hamenyekana kandi hagakurwaho bariyeri zose za gisirikare zitera amakimbirane, ndetse no gushyiraho uburyo bwo gushaka amafaranga yo kugaburira abasirikare.
Byongeye kandi, Jean-Pierre Bemba yahuye n’abandi batandukanye baho, barimo abahagarariye sosiyete sivile, amadini ndetse n’abaturage baho, kugira ngo baganire ku cyifuzo cyo kugarura ituze muri Ituri. Ibi biganiro byabereye imbere y’abayobozi bakuru b’ingabo, barimo Umugaba mukuru w’ingabo.
Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko guhura kwa Bemba n’abarwanyi ba CODECO n’indi mitwe bigamije kubaka Wazalendo izabafasha guhangana na M23 mu gihe yaba yinjiye mu ntara ya Ituri.
Ubwanditsi