Ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo mu bwoko bw’Abahema, bukomeje gufata indi ntera, aho inzego z’umutekano za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo zihagarikira inyeshyamba ziri kwica aba baturage.
Ni ubwicanyi benshi bemeza ko ari Jenoside iri gukorerwa abo muri ubu bwoko bw’Abahema mu Ntara ya Ituri, aho benshi muri abo muri ubu bwoko bavanywe mu byabo n’ibikorwa by’inyeshyamba, ariko zikabasanga aho bari zikabica.
Umuryango wamagana ubu bwicanyi uzwi nka Amani Ituri, ukomeje gutabariza abo muri ubu bwoko bakomeje kwicwa umusubirizo, ukanagaragaza bamwe mu baturage bakomeje kwicwa.
Mu bishwe mu bihe bya vuba, harimo abantu 15, bishwe mu cyumweru gishize tariki 31 Werurwe 2023, barimo umunani bo mu muryango umwe ndetse n’indi mibiri irindwi yabonetse yajugunywe.
Uyu muryango wa Amani Ituri kandi wagaragaje amafoto y’aba bantu irimo bariya umunani bo mu muryango umwe bishwe na CODECO mu gace ka Mabanga.
Nanone ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023, uyu mutwe wa CODECO wishe abandi bantu babiri, umusaza w’imyaka 75 ndetse n’umugore we w’imyaka 70 bishwe barasiwe muri Gurupoma ya Buku muri Buhema.
Amani Ituri ikomeza ivuga ko bibabaje kubona ubu bwicanyi bukorwa na CODECO muri aka gace nyamara muri metero 100 gusa hari abasirikare ba FARDC ariko ntibagire icyo bakora.
Uyu muryango kandi wagaragaje inyeshyamba za CODECO zafashe bamwe mu baturage bo muri ubu bwoko bw’Abahema, zigiye kubica ziri kumwe n’umupoliri wa Leta ari na we uri gutanga amabwiriza.
Na none uyu muryango wagaragaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, hari ubundi bwicanyi bwakozwe na CODECO ubwo inyeshyamba z’uyu mutwe zasangaga abaturage bahungiye muri Gina mu nkambi ya Nyampala, aho umwe mu bishwe, yishwe urw’agashinyaguro, akabohwa bidasanzwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko Rwanda, Uganda bigira ababihagarariye muri UN? Tanzania ifite ingabo muri MONUSCO? Abo bose bafite twetter? Koko abantu badushirane? AU(Africa Union?), EAC?
Genocide is taking place in ITURI- DRC. And United Nations is quiet again the way it was in Rwanda. This world must wake up and do something tangible to help stopping this genocide in ITURI- which is being supported by DRC
Ariko jenoside yitwa iryo zina kuberako ya shyigikiwe nareta rimwe narimwe reta ishobora gutera inkunga abayikora cyangwa ikabyikorera ubwayo.abavugako jenoside iri gukorwa amahanga arebera ni yibuke mugihugu cy u Rwanda ubwo miriyoni zabantu zicwaga isi yose nti yareberaga ubwo M23 nidahaguruka vuba na bwangu ngo ibohoze abanye congo izasanga hadasigaye n uwo kubara inkuru