Umujyi wa Lolwa uherereye mubirometero 110 uvuye muburengerazu bwa Bunia ho muri Ituri kubera inyeshyamba za ADF mugihe cy’ukwezi kumwe gusa nta muturage n’umwe ukiharangwa , kuko hafi ya bose bahungiye mu mujyi wa Mombasa kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.
Nk’uko byatangajwe na Radiyo okap dukesha iyi nkuru , izo nyeshyamba zambutse umugezi wa Ituri zibona kwinjira mu mujyi wa Lolwa , aho zatangiye kwica urubozo inzirakarengane z’abaturage.Izo nyeshyamba zari zifite umugambi wo gufata ibitaro bikuru bya Lolwa kugira ngo babone uko biba imiti, gusa uyu mugambi mubisha waje kuburizwa mo n’ingabo z’igihugu.
Icyakora Ubu abaturage batangiye kugaruka mu byabo ariko ubwoba nibwinshi kuko izo nyeshyamba ziracyari munkengero zi cyo cyaro.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa muri groupement Babila Bayaku, Mungu Djakisa, yatangarije iki kinyamakuru ko barigukora Ibishoboka byose kugirango abaturage bagaruke mu byabo Kandi bagire amahoro arambye muri Ako gace.
Kuri ikibazo umusirikare ukuriye iki gikorwa cyo guhiga izi nyeshyamba Lieutenant-colonel Safari Bagaluza, yavuze ko igisirikare cye cyiteguye kurinda birambye abaturage .
Ni twabura kuvuga ko izo nyeshyamba z’ADF hari hashize igihe kingana nukwezi zivuganye abatari bakeya muri kariya gace.
Mudahemuka Camille