Umunyapolitiki Minani Jean Marie Vianney yateye utwatsi Dr.Frank Habineza uyobora Ishyaka DGPR uherutse gutangaza ko asanga Leta y’u Rwanda yashyikirana nimwe mu mitwe iyirwanya.
Dr Minani avuga ko na RNC na FDLR ari imitwe idafite abo ihagarariye.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Rwandatribune , Minani Jean Marie Vianney umunyapolitiki ubarizwa mu Budage,yavuze ko RNC ari umutwe utagihari kandi ko nta bantu uhagarariye ndetse ko iriya mitwe yitwa ko yitwaje intwaro nta cyatuma Leta y’u Rwanda igirana ibiganiro nayo. Akomeza avuga ko no kuba nta na Sentimetero n’eshanu z’ubutaka bw’u Rwanda igenzura ari ikindi gikwiye gutuma u Rwanda rudashobora kuganira nayo.
Bwana Minani Jean Marie yagize ati:” Ahubwo icyo nasaba Leta nuko yashyira imbaraga mu gushishikariza impunzi gutaha,byaba ngombwa igashyiraho umushinga wihariye muri diaspora ushinzwe ubukangurambaga bwo gucyura impunzi z’Abanyarwanda.”
Dr Minani asoza avuga ko umutwe wa RNC ntacyo uricyo ndetse ntanuwo uhagarariye ko ahubwo abumva ko bari muri opozisiyo bagombye gutaha murwababyaye bakaza gukorera Politiki mu gihugu.
Ikiganiro na Dr Minani kiraca kuri Rwandatribune TV none saa munane.
Ubwanditsi
Bwana Minani urakoze cyane ?
Ese ubundi barasaba ibiganiro bya rubanza ki?
“Come and see” niba barayanze ikindi bashaka n’iki?
Urwo ni urwitwazo nta gahunda yo gutaha bafite kuko bazi ibyo bakoze batinya kubibazwa.