Guverinoma Ya Padiri Nahimana ikomeje kurangwa n’udushya twinshi ndetse abayikurikiranira hafi bavuga ko ibyo irimo ari nk’ikinamico, abandi bakungamo ko utu dushya twayo tugaragaza guhuzagurika mu buryo bukomeye.
Ni nyuma yaho Padiri Nahimana yagaragaye akoresha idarapo rya Leta y’u Rwanda ririho ubu mu gihe Minisitiriwe we w’Intebe yaje kugaragara akoresha irya kere ryakoreshwaga mu butegetsi bwa MDR Parmehutu na MRND.
Aha niho bamwe bahera bagira bati “Perezida akagira ikirango cye, Minisitiri w’Intebe na we akagira ikindi! Guverinoma ikorera mu buhungiro noneho si ukwambara imbusanye ni ukugendera mu zitandukanye! Uwapfuye yarihuse! Aka si akumiro!?
Hari n’abandi bagaya Jean Paul Ntagara wiyita ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gukoresha idarapo ryo mu gihe cy’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa iyo jenoside.
Iri darapo rikaba rikunze gukoreshwa n’abantu baba mu Mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bazwi nk’abahezanguni bacyuzuyemo ingengabitekerezo ya giparimehutu by’umwihariko ababarizwa muri Guverinoma yiyita ko ikorera mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas.
Ku rundi ruhande ariko Padiri Nahimana na we yatunguye benshi yemera gukoresha ikirango cy’idarapo rikoreshwa ubu mu Rwanda kuko na we mbere yakoreshaga irya kera ashaka kugaragaza ko iri riho ubu ataryemera ndetse atanemera n’ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR-Inkotanyi nk’uko adahwema kwibyivugira.
Icyatangaje benshi ariko ni ukubona uwiyita Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro akoresha ikirango cye mu gihe Minisitiri w’Intebe we nawe akoresha icye. Ari naho ababibonye abagira bati “Guverinoma ikorera mubuhungiro noneho si ukwambara imbusanye nukugendera muzitandukanye ! Uwapfuye yarihuse gusa nyamara! Aka si akumiro!”
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM