Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yatangaje ko batigeze bagira gahunda yo gufata igice kinini cya Congo, kuko iyo biza kuba bimeze gutyo bakabaye barageze I Kinshansa cyera, yemeza ko ahubwo bategereje ko Leta ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Ibi umuyobozi w’uyu mutwe w’inyeshyamba yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru , ubwo we yemeza ga ko nta muntu wari kubakoma imbere iyo bitaba ubushake bwabo, kuko uwo barwanaga atari agishoboye kubatangira.
Aha avuga ko badashobora kurekura aho bafashe mugihe cyose nta biganiro byari byaba hagati yabo na Leta kandi ngo ibivuyemo bishyirwe mu bikorwa.
Yagaragaje ko muri 2012 ubwo bafataga umujyi wa Goma basubiye inyuma bakarekura uduce twose bari barafashe nyamara ibyo Leta yari yiyemeje ntiyagira na Kimwe ishyira mu bikorwa. Ibi bigatuma bemeza neza ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma barekura uduce bafashe mu gihe ibibazo bafitanye na Leta bitarakemuka.
Aha niho ahera asubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru , abajijwe impamvu bategera imbere nibura ngo bafate n’umujyi wa Goma, yasubije ko intego yabo itari iyo kwigarurira Congo cyagwa se ubutegetsi bwayo ahubwo ko bifuza ko hashyirwa mu bikorwa amasezerano bagiranye na Leta naho ubundi iyo biza kuba atari ibyo bakabaye barageze mu mjyi wa Kinshansa.
Si ubwa mbere uyu mutwe utangaza ko utifuza gukemuza ibibazo byawo na Leta urugamba ko ahubwo babikemura mu mahoro, nyamara Leta yo yahisemo urugamba nk’inzira yayigeza kugisubizo cyabyo cyanyuma.
Umuhoza Yves